00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane umushinga w’urugomero ruzabyara ikiyaga kinini kizaba gitanga amashanyarazi (Amafoto na Video)

Mu myaka ibiri n’amezi make ari imbere, u Rwanda ruzaba rwungutse ikiyaga cya 41 kizaba ari icya kane mu bunini mu gihugu nyuma y’icya Kivu, Burera n’icya Ruhondo.

Intangiriro yo kugira icyo kiyaga gihangano ni iyubakwa ry’Urugomero rwa Nyabarongo II rugeze kuri 57% aho ruzaba rwatangiye gutanga amashanyarazi mu Ukuboza 2027.

Urwo rugomero ruri kubakwa na Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Sinohydro Corporation Company’. Ruherereye hagati y’Akarere ka Kamonyi mu Murenge wa Ngamba n’aka Gakenke mu Murenge wa Muhondo.

Kurwubaka ni igice cya mbere cy’umushinga mugari wiswe Nyabarongo II Multipurpose Development Project ukubiyemo ibindi bikorwa by’iterambere bizashamikira ku mazi y’urwo rugomero.

Icyo kiyaga kizaturuka hagati y’uturere twa Kamonyi na Gakenke gikomereze i Muhanga, Ngororero kigarukire mu mirenge ya Shyira na Vunga muri Nyabihu.

Ni ikiyaga kizaba gifite ibilometero 67 uvuye aho hari kubakwa urugomero kugeza i Nyabihu, ubuhagarike bwa metero 59 uvuye hasi na meterokibe miliyoni 803 z’amazi.

Ni mu gihe uwo mushinga uzakora ku turere turenze utwo kuko nk’i Rulindo ubu ni ho hategurirwa ibikorwa bya Sinohydro Corporation Company iri kubaka urwo rugomero. Ni mu gihe n’Akarere ka Nyarugenge kazaturukamo umuhanda wa kaburimbo werekeza kuri urwo rugomero uturutse mu Nzove.

Uwo mushinga uzashamikiraho ibindi bikorwa ari byo ubwikorezi bwo mu mazi y’icyo kiyaga n’indi mirimo ikorerwa mu mazi, kuhira imyaka, gutanga amazi meza, gukumira imyuzure harimo n’iyajyaga yibasira ahazwi nko kuri Ruliba hagati ya Kigali n’Amajyepfo no gushyiraho imirasire y’izuba izaba ireremba mu mazi.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) cyagaragaje ko imirimo yose yo kubaka urwo rugomero igeze kuri 57% harimo aho imashini zabugenewe zikaragira amazi zikayabyaza amashanyarazi (powerhouse) hageze kuri 54.5% n’ahazaba hari urukuta ruzagomera amazi hageze kuri 41,0%.

Hari kandi igice gikurura amashanyarazi kiyageza aho ahurizwa n’andi yo ku muyoboro mugari kigeze kuri 6,4% n’umuyoboro uzajya ucamo amazi y’urugomero mu gihe yabaye menshi ugeze kuri 32,6% wubakwa.

Kugeza ubu uru rugomero rumaze gutwara miliyoni 93$ angana na 43,7% bya miliyoni 214$ ziteganyirijwe kurwubaka rukuzura.

Ni mu gihe ibikorwa byo kugenzura ko imirimo ikorwa uko yagenwe bikorwa na sosiyete yo mu Butaliyani yitwa Studio Pietrangeli bimaze gutwara miliyoni 2,8€ angana na 56% bya miliyoni 5,2€ icyo gikorwa kizatwara.

EDCL igaragaza ko imishinga ishamikiye ku Rugomero rwa Nyabarongo II harimo uwo gukwirakwiza amazi aho imibare y’ibanze igaragaza ko uzatwara miliyoni 4,5$ kandi ukajya utanga meterokibe 5,4 ku isegonda.

Ni mu gihe umushinga wo gushyira imirasire y’izuba ireremba hejuru y’icyo kiyaga wo biteganyijwe ko uzatwara agera kuri miliyoni 267$.

EDCL igaragaza ko inyigo yakozwe hagendewe ku buso bw’ikiyaga n’ahandi hafi yacyo hazashyirwa iyo mirasire bizatuma uwo mushinga utangira utanga megawatt 200 z’amashanyarazi kandi hakajya habikwa umuriro wakoreshwa mu masaha ane mu gihe izuba ritari kuva nka nijoro.

Umukozi wa EDCL ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka urwo rugomero, Mushuti Anicet, yavuze ko umaze guha akazi abaturage bagera kuri 560 kandi bazakomeza kwiyongera.

Yagaragaje kandi ko imirimo y’ingenzi mu kubyaza amazi amashanyarazi igeze aho yamaze kugaragaza icyerekezo cy’umushinga.

Ati “Iyo turi kubyaza ingufu z’amashanyarazi amasoko dukomora ku mazi dukenera ibintu bibiri. Dukenera ubwinshi bw’amazi n’ubutumburuke bw’aho aturuka.”

“Hano kuko ari umugezi wari uri mu kibaya byasabye ko twubaka urukuta ruyatangira noneho azagenda azamuka agere ku butumburuke twifuza. Ni urukuta ruzazamuka rugere ku butumburuke bwa metero 59 uvuye hasi kandi ubu rugeze kuri metero 15.”

Inyigo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo II yari yakozwe mbere yagenaga ko ruzatanga megawatt 37,5 ariko mu 2018 iza kwagurwa ruhabwa ubushobozi bwo gutanga megawatt 43,5.

Imibare y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu yo muri uyu mwaka igaragaza ko inganda zitunganya amashanyarazi mu Rwanda zigeze ku bushobozi bwa megawatt 406,4 kandi ko intego ari uko mu 2029 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bavuye kuri 86% bayafite uyu munsi.

Ni umwe mu mishinga ihanzwe amaso mu rugendo rwo kongera ingufu z'amashanyarazi mu gihugu
Imirimo yo kubaka nirangira, ni uku uru rugomero ruzaba rumeze
Hariya hafite ibara ry'ubururu ni ho hazazamurwa urukuta rurerure ruzagomera amazi inyuma yarwo hahite havuka ikiyaga
Aha ni ku ruhande rw'Akarere ka Gakenke; ibikorwa bigomba kuhashyirwa bigeze kure byubakwa
Igice kizajya cyisukamo amazi agiye kubyazwa amashanyarazi kiri gutsindagirwa
Inzu ishyirwamo imashini zikaraga amazi akavamo amashanyarazi igeze kure yubakwa
Ku musoza hakurya no hakuno y'urugomero haratunganyijwe kugira ngo hatazatenguka
Muri uyu muyoboro uca munsi y'ubutaka hazashyira urugi ruzajya rutuma harekurwa amazi mu gihe akenewe gusa
Umuyoboro wo munsi y'ubutaka uzanyuzwamo amazi na wo wamaze gucukurwa
Urugomero rwa Nyabarongo II ruri kubakwa hagati ya Gakenke na Kamonyi
Ni rumwe mu ngomero zigiye gufasha u Rwanda kongera ingano y'amashanyarazi
Imirimo yo kubaka uru rugomero ikorwa amanywa n'ijoro, ubu igeze kuri 57%
Uyu mushinga wo kubaka urugomero wahaye akazi benshi
Iyubakwa ry'uru rugomero rizatuma n'ibikorwa remezo by'imihanda bikorwa bihuze Umujyi wa Kigali n'uturere two mu Majyaruguru

Special pages