00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EADB izatanga miliyoni 150$ mu Rwanda mu 2026

Banki y’Amajyambere ya Afurika y’Iburasirazuba (EADB), yatangaje ko izatanga inguzanyo ingana na miliyoni 150$ (arenga miliyari 218,3 Frw) mu mwaka wa 2026.

Ni amafaranga agamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu nguzanyo, ingwate, ubufatanye mu mishinga n’ibindi bikorwa by’imari bitandukanye.

Umuyobozi w’agateganyo wa EADB, Bernard Mono, yavuze ko bateganya gutanga miliyoni 150$ mu 2026 zizafasha abashoramari mu Rwanda mu nzego zitandukanye, harimo n’urwego rw’imiturire.

Ati ’’ Mbere twari twibanze cyane ku nguzanyo z’ibigo bito n’ibiciriritse, SMEs binyuze mu mabanki arimo Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), Duterimbere IMF Plc, AB Rwanda Plc na Letshego Rwanda, ariko ubu dushaka gukorana n’abubatsi n’abashoramari mu miturire.’’

EADB izafasha kandi mu kubaka ibikorwaremezo birimo iby’amashanyarazi, ICT, imihanda, gari ya moshi, ibyambu n’ubwikorezi. Mu buhinzi, izibanda ku kongera agaciro no gushyigikira abahinzi bato n’ibigo bito.

Mu rwego rwa serivisi z’imibereho, izashora imari mu burezi, ubuzima, imiturire, amazi n’isuku, amahoteli n’ubukerarugendo. Izateza imbere ingufu zisubira mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere, harimo ingufu z’amazi n’izuba.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Herbert Asiimwe, yagaragaje ko ibi bikorwa biteza imbere ubukungu mu gihugu hose no kuzamura imibereho y’abaturage, kandi ko bifasha mu gushyigikira intego z’igihugu zirebana no kongera umusaruro, guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, kurandura ubukene, kurwanya inzara, guteza imbere inganda n’ibikorwaremezo no gushyigikira abikorera.

Hari kandi gahunda yo kongera uruhare rw’abagore mu bukungu no kugabanya ubusumbane no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu mu iterambere.

Asiimwe yasabye EADB gutekereza ku gushyiraho uburyo bwo gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku giciro gito, zigamije imishinga ifite ingaruka zikomeye mu nganda, ubuhinzi n’ibikorwaremezo, avuga ko u Rwanda rufite abikorera bafite inyota yo gukora byinshi ariko kubona inguzanyo z’igihe kirekire ku giciro gito bikiri ikibazo gikomeye.

Mu rwego rwo gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse, mu kwezi kwa Nyakanga 2024, EADB yatangije gahunda ifite agaciro ka miliyoni 36$ (angana na miliyari 47 Frw) yo gushyigikira imishinga mito n’iciriritse (SMEs).

Binyuze mu mabanki, iyi gahunda yatanze inguzanyo ku bigo bito n’ibiciriritse birenga 500 mu gihugu hose hahanzwe imirimo irenga 7000 harimo 4000 y’igihe kirekire n’irenga 3000 y’igihe gito, 40% ikaba igizwe n’abagore.

Iyi nkunga yose igamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego za Vision 2050, yibanda ku bukungu bushingiye ku bikorera, burambye kandi bwimakaza uburinganire.

Umuyobozi w’agateganyo wa EADB, Bernard Mono,yavuze ko EADB iteganya gutanga miliyoni 150% ku Rwanda mu mwaka wa 2026
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Herbert Asiimwe yagaragaje ko ibikorwa bya EADB biteza imbere ubukungu mu gihugu hose
Mu nama yahuje EADB n'abafatanyabikorwa bayo, bamwe mu babonye inguzanyo bagaragaje ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha iyi Banki

Special pages