00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank yahembye abakiliya n’aba-agents b’indashyikirwa muri gahunda ya “Ndi Umunyamuryango”

Equity Bank Rwanda Plc yashyikirije abakiliya bayo ibihembo batsindiye mu bukangurambaga irimo bugamije gushishikariza abakiliya bayo gukoresha neza serivisi zayo.

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye birimo moto, frigo y’umuryango umwe, Televiziyo nini ya ‘pouce 55’, mudasobwa, ‘tablets’ na telefone mu muhango wabereye ku ishami ryayo riherereye mu mujyi.

Ibi bihembo babihawe binyuze mu bukangurambaga bwa ‘Ndi Umunyamuryango’ bwatangijwe mu Ugushyingo 2025, bugamije kwerekana ko Equity atari banki gusa, ahubwo ari umuryango ushingiye ku bufatanye, icyizere n’iterambere rusange.

Abatsinze batoranyijwe hashingiwe ku buryo n’inshuro bakoresha serivisi zitandukanye zirimo kwizigama, Mobile Banking, kwishyura hifashishijwe amakarita, serivisi z’aba-agents, ndetse n’izindi zirimo ikoranabuhanga zitangwa n’iyi banki.

Niyokwizerwa Josue watsindiye igihembo cya moto abikesha kuba yarafunguje konti muri ya kwizigamira ya Intego muri banki ya Equity Bank yavuze ko yayifunguje afatanyije na mugenzi we bakorana mu bijyanye n’uburezi mu rwego rwo kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ati “Ubusanzwe ndi umwarimu mu ishuri riherereye mu Murenge wa Rusororo rero mbonye uburyo amafaranga duhembwa ari macye nifatanyije na mugenzi wanjye dufunguza konti yo kwizigama kugira ngo twiteze imbere ariko icyo nishimiye ni uko itubyariye moto izadufasha kugera ku ntego zacu vuba.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yavuze ko igikorwa cyo guhemba abakiliya kigamije kubakangurira gukoresha serivisi za banki zirimo kwizigama kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Ati “Icyo tugamije ni ugutanga serivisi z’indashyikirwa no guhemba abakiliya bakoresha cyane serivisi zacu ndetse tunashishikariza abandi kuzifashisha mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bari hose.”

Nishimwe Yvette watsindiye telefone kubera kongera kubyutsa konti ye muri Equity Bank yari yarafunguje gusa akaza kuyihagarika mu gihe kinini.

Ati “Ubundi nafunguje konti muri Equity Bank mu myaka itanu ishize ariko hari igihe namaze ntayikoresha irasinzira nyuma yaho njya kuyikanguza ndetse ibyo byatumye ntsindira telefone yo mu bwoko bwa Samsung igezweho izamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Ibi bikorwa byo guhemba bije mu gihe mu Rwanda hagiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Pasika aho muri iyi banki bifatanyije n’Abanyarwanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Sangiza ibyishimo muri iyi Pasika”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kugira ngo bakangurire abakiliya gukoresha serivisi za Banki harimo no kuzigama
Niyokwizerwa ashyikirizwa moto yatsindiye muri gahunda ya Ndi Umunyamuryango ya Equity Bank
Ibyishimo byari byose ku batsindiye ibihembo muri gahunda ya Ndi Umunyamuryango ya Equity Bank

Special pages