Ni ukwezi kwatangiye ku wa 6 Ukwakira 2025, kwatangiranye n’icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umukiliya.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Namara Hannington, yavuze ko ubusanzwe bagira aho abakiliya bashobora kubagezaho ibitekerezo byabo gusa ukwezi nk’uku aba ari umwanya wo kubegerana na ba bandi batabitanze, na bo bakabona umwanya wo kubagezaho ibitekerezo byabo bari hamwe.
Ati “Iyo tutagira abakiliya ntabwo tuba turi hano uyu munsi, rero uba ari umwanya mwiza wo kubashimira, tukabaganiriza tukumva ibyo bakeneye, imbogamizi bari guhura na zo mu mikoranire yacu na bo, kugira ngo tuzazikemure ariko noneho by’akarusho aba ari umwanya wo kubabwira ibyo tubateganyiriza kugira ngo turusheho gukorana neza.”
Yakomeje avuga ko Isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga, akaba ari yo mpamvu na bo bashyize imbaraga muri serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse zikorwa bidasabye ko umukiliya ava aho aherereye.
Ati “Muri ibi bihe Isi iri kwiruka mu ikoranabuhanga turashaka ko abakiliya bacu bajyana na yo, ntibasigare inyuma bakora ingendo no kuza gusaba serivisi ku mashami yacu, ahubwo babone serivisi bakeneye batavuye aho bari bitume banakoresha igihe cyabo neza.”
Kayiraba Florence umaze imyaka irenga 13 akorana na Equity Bank Plc, yavuze ko mu bucuruzi bwe bw’umutungo utimukanwa, iyo adakorana n’iyi banki atari kugera ku iterambere yagezeho.
Ati “Nagiye muri Equity ikintu kinjyanye ari kureba ko banzamurira inguzanyo kuko izindi banki twakoranaga bampaga inguzanyo nke kandi muri ibi bintu byo kubaka amazu bikenera amafaranga menshi, rero twaje gukorana neza bagenda banzamura ubu ngeze kuri miliyoni 300 Frw.”
Yakomeje avuga ko ikintu yishimira muri Equity Bank Plc ari serivisi zihuta cyane cyane mu bijyanye n’inguzanyo.
Ati “Icyo nishimiye, iyo ubahaye umushinga barawihutisha niba ari inguzanyo babona ishobora kuboneka babikora vuba ukayibona, niba itanabonetse bakabikubwira kare batakwihoreye ngo uzagere aho urambirwe. Nk’umuntu uri mu bucuruzi icyo aba ari ikintu cy’ingenzi cyane.”
Rudasumbwa Jean Marie Vianney we yavuze ko yishimira serivisi ya Equity yo kwegera abakiliya bakabamenyesha ibyo bakora, avuga ko na we ari uko yatangiye gukorana na yo.
Ati “Njye namenye Equity abakozi bayo bansanze mu biro, nari nsanzwe nyizi kuko aho nakoraga ari yo bakoreshaga ariko nkumva ari iy’ikigo nkorera gusa nta bindi kugeza ubwo abakozi bayo banyegereye bakambwira serivisi zayo nanjye nkatangira kuyikoresha.”
Kugeza ubu Equity Bank Rwanda Plc ifite abakiliya barenga miliyoni ndetse n’amashami 36 mu gihugu hose.










