Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku Kanama gashinzwe Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe, mu nama yako ya 1321.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyagezweho mu rwego rwa dipolomasi mu 2025 bitanga icyizere n’inzira igana ku iherezo ry’intambara mu karere. Yasabye uru rwego gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Mu byemezo byafashwe bijyanye no kubungabunga umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, harimo n’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, arimo ingingo zijyanye no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko kugeza ubu nta kigaragara cyakozwe.
Ati “FDLR ifashwa na Kinshasa iracyari ikibazo cy’ingutu ku mutekano w’akarere kitarabonerwa umuti, nk’uko byagaragaye vuba aha batwika insisiro muri Teritwari ya Walikare ku wa 15 Ukuboza 2025, no gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere kugeza ubu.”
Intambara zibera mu Burasirazuba bwa RDC zaranzwemo ibiganiro birimo ibya Angola na Qatar ahaganirira Leta ya RDC na AFC/M23. Mu bihe bitandukanye bemeranyije ku gushyiraho agahenge hagamijwe gushak umuti urambye w’intambara zayogoje akarere.
Gusa n’ubu humvikana ibitero ihuriro ry’ingabo za FARDC, Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagaba mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23.
Nduhungirehe ati “U Rwanda rwagaragaje kenshi ko ihuriro ry’ingabo za FARDC ryica buri munsi umwanzuro w’agahenge […] ndashaka kwibutsa ko agahenge ari ubwumvikane hagati y’impande zirwana hagamijwe guhagarika kurasana, hategerejwe gukemura ibibazo bibahanganishije. Impande zose zirebwa na ko mu buryo bungana. Bityo uruhande rumwe ntirushobora gusabwa kubahiriza agahenge rwonyine.”
Yasobanuye ko u Rwanda rushyigikiye icyemezo ihuriro AFC/M23 ryafashe cyo kwivana mu mujyi wa Uvira hagamijwe gukurikiza ibyasabwe n’abahuza no kwerekana ko biteguye kujya mu biganiro.
AFC/M23 yigaruriye Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025, ariko irekura uyu mujyi ku wa 15 Ukuboza, ibisabwe na Amerika nk’umuhuza mu biganiro by’amahoro.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington yo ku wa 4 Ukuboza 2025, arimo n’ingingo yo kurandura umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Imibare iheruka gushyirwa hanze n’ingabo z’u Rwanda igaragaza ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10, bahora bashaka gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wa Jenoside.





