Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu Ugushyingo 2022.
Uyu muyobozi wageze mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF yabaye ku wa 18-20 Ugushyingo 2025, yabwiye RBA ko gahunda yateganyije gukora mu gihe cy’ubuyobozi zikorwa kandi ziri mu nzira nziza.
Ati “Ingamba zagezweho twagize n’umwanya muri iyi nama y’abaminisitiri wo gutanga raporo, gusobanura aho tugeze, navuze ko OIF ikora ibintu bitatu, hari ururimi rw’Igifaransa, ibijyanye n’iterambere mu nzego zitandukanye hakaba n’akazi ka politiki no kugira uruhare mu bibazo bikomeye ku Isi, tukaba tubikora twifashishije amashami ari hirya no hino ku Isi, dufite 13 ku migabane yose.”
Yashimangiye ko “Akazi ka OIF muri ibyo byiciro uko ari bitatu cyane cyane ururimi rw’Igifaransa kuko narabivuze igihe niyamamazaga, dufite gahunda nziza cyane, hari iyo kwigisha abarimu bigisha Igifaransa, dufite porogaramu yitwa ‘ mobilité des enseignants’ ibaha ubushobozi, ikabahugura mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa, u Rwanda ni na cyo gihugu cya mbere cyasabye iyi gahunda kuva mu 2020, dufite abarimu hano bakorana n’abandi barimu mu mashuri yo mu Rwanda, ubu tugeze ku cyiciro cya gatatu.”
Uretse kwigisha abarimu, OIF ifasha no kwigisha abo mu nzego z’umutekano bajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Ati “Hano mu Rwanda nanone dufite porogaramu y’Igifaransa twigisha abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro ku Isi n’ubu muri iki gihe turi muri iyi nama y’abaminisitiri hari ayo masomo y’Igifaransa ku basirikare bajya mu ngabo za Loni abo bari guhabwa amasomo ni abagiye kujya muri Centrafrique aho urwo rurimi rukenewe, ikindi muri porogaramu dufite zikomeza gusabwa n’ibihugu byacu ni ukwigisha abadipolomate Igifaransa.”
Harimo kandi gahunda yo kwigisha abadipolomate bo mu bihugu bikoresha indimi zitandukanye, bikorwa ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Aya masomo atangirwa i Addis Ababa.
Gahunda yo kwigisha Igifaransa yibanze cyane mu bihugu bine birimo u Rwanda, Ghana, ibirwa bya Seychelles, na Cambodge.
Mu bindi OIF ikora harimo guhugura abantu mu bijyanye n’ibidukikije n’iterambere rirambye, mu gihe muri Aziya ikora ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo kuko ari byo ibihugu byagaragaje ko bikeneye.
Urubyiruko ibihumbi 100 ruzahugurwa mu ikoranabuhana
Ku buyobozi bwa Mushikiwabo muri OIF, hashyizweho gahunda yitwa D-Clic ifasha urubyiruko kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga, no guhanga imirimo.
Ati “Ibindi bikorwa kandi tubona ibihugu byacu byishimiye ni ugutegura abakiri bato kuko urubyiruko ni rwo duha cyane agaciro, mu bikorwa byacu bya OIF, kubigisha no kubahugura kugira ngo babashe gukora imirimo ijyanye n’ikoranabuhanga.”
Mushikiwabo yahamije ko izi gahunda zose zigenda neza ku buryo hakenewe kongerwa umubare w’abazungukiramo.
Ati “Izo gahunda zose ziragenda neza. Muri raporo nahaye abaminisitiri muri iyi minsi nabasobanuriye ko aho umuryango, porogaramu dufite nziza zifite akamaro, abantu bifuza ko igihe kigeze kugira ngo twongere umubare abantu zibasha kugeraho bo mu bihugu byacu bya Francophonie, tuvuga nka gahunda yo kwigisha urubyiruko tubategura ku mirimo ijyanye n’ikoranabuhanga, gahunda yitwa ‘D-Clic’, turifuza ko twabasha kwakira urubyiruko rwinshi.
Ubu igeze ku bagera ku bihumbi 25, ariko mu bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bumvikanye ko mu 2026 izagera ku rubyiruko ibihumbi 100.
Ati “Tugeze ahantu rero porogaramu zacu zigenda neza ariko tukabona bidahagije kuko abifuza ko porogaramu za OIF zibagirira akamaro ari benshi.”
OIF yabaye umusemburo ku Banyarwanda
OIF yashinzwe mu 1970 yitwa Agence de Cooperation Culturel et Linguistique, mu bihugu byawushinze hakabamo n’u Rwanda, bivuze ko ruwumazemo imyaka 55.
Mushikiwabo yasobanuye icyo gihe igihugu cyungukiraga mu bya dipolomasi kubera guhura n’ibihugu bitandukanye, ariko kuva mu 2019 yinjiye muri OIF inyungu zarushijeho kuba nyinshi.
Hari Ikigo gishinzwe Iterambere Rirambye cya OIF, gikorera i Québec, cyakoranye n’u Rwanda mu byerekeye ingufu z’amashanyarazi.
Ati “Ngeze muri OIF byagaragaye kurushaho ndetse n’u Rwanda rwasabye [ngiye kuyobora uyu muryango] ko twakongera porogaramu y’abarimu bafasha abandi barimu bigisha Igifaransa, ni gahunda nshya.”
Yashimangiye ko “Nta kuntu nari kuba nyobora umuryango ngo igihugu cyacu ntikibashe kugira uruhare cyane, dufite n’ibindi bikorwa hano mu gihugu bijyanye no guteza imbere abagore mu bijyanye no kwigira n’ubukungu, ikigega cyitwa ‘La Francophonie avec elle’ ni ikigega nifuje ko dushyiraho igihe cya Covid kigeze mu 2020, dufite amashyirahamo y’abagore afashwa n’icyo kigega, hari ibikorwa byinshi.”
Mushikiwabo yavuze ko mbere abantu babonaga OIF nk’umuryango ushingiye ku Gifaransa n’umuco gusa ariko ubu hashyizweho ibikorwa byo gufasha urubyiruko kubona akazi, guteza imbere abagore n’imirimo ya politiki irimo gfasha mu gutegura amatora, guhugura abanyamakuru ngo birinde gukwiza ibihuha n’ibindi.
Mushikiwabo yavuze ko kuva ageze muri OIF yabonye Abanyarwanda batitabira gusaba akazi muri uyu muryango ukoresha abantu barenga 300, nyamara urimo akazi kenshi gakorerwa mu bihugu bitandukanye.













