00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: RFI yamaze impungenge abashaka gupimisha ADN

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyamaze impungenge abatekereza ko gusesengura uturemangingo ndangasano (ADN) bishobora gukurura amakimbirane, kivuga ko iki kizami ubusanzwe ari icyo gukemura imanza.

Ibi byatangajwe ku wa 21 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI 2025’ bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi batandukanye mu turere twose tw’igihugu, kuri ubu bugeze mu Karere ka Gakenke.

Umuyobozi muri RFI, Dr Kabera Justin, yasobanuye ko ubusanzwe iki kizami gikorwa hagamijwe gukemura imanza ziri mu nkiko.

Ati “Ubundi impamvu ya mbere iki kizami cyanagiyeho ni kugira ngo gifashe inkiko gukemura imanza bafite babona ko zizakemuka ari uko hakozwe iki kizami cya ADN, ibindi byose ni inyongera, kuko ibizami byasabwe n’urukiko ni nabyo twibandaho cyane.”

Akomeza asobanura ko n’abantu kugiti cyabo bashobora gusaba gukorerwa iki kizami ariko bikorwa ari uko ababyeyi b’umwana babyumvikanyeho.

Ati “Ari umuntu mukuru ubwo ni kuvuga urengeje imyaka 18 ushaka gupimisha ADN uwo nta kibazo yazana n’uwo byitwa ko ari se, ariko umwana uri munsi y’imyaka 18 we bisaba ko ababyeyi be bombi babanza kubyumvikanaho ndetse hari n’impapuro buzuza zemeza ko bemeranyije ko bashaka gukoresha iki kizami.”

Akomeza ati “Ariko abo babyemeranyijeho nabo tubanza kubaganiriza tukamenya impamvu bashaka gukoresha icyo kizami, uko bakitwara basanze ibisubizo atari byo bifuzaga, ndetse tukabaha ubujyanama kuko icyo twe tuba turengera ni inyungu z’umwana no kubaka umuryango.”

Umuyobozi wa Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko ubusanzwe abaturage batumvaga neza imikorere y’iki kigo cyane cyane ibijyanye no gupimisha ADN.

Ati “Mu baturage haba hari amakuru menshi, hari nk’abajya batubwira ngo iki kigo gitanga ibisubizo bitari byo kugira ngo umwana agume ari mu muryango n’ibindi nk’ibyo, ariko ubwo abayobozi babana nabo umunsi ku munsi babisobanukiwe nabo baragenda babisobanurire abaturage.”

Kuva iki kigo cyatangira mu 2018, kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, byifashishijwe mu nzego z’ubutabera.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko ubu bagiye gusobanurira abaturage byinshi ku mikorere ya RFI
Dr. Kabera Justin, umuyobozi muri RFI yavuze ko ubundi ADN yakabaye ikoreshwa n'umuntu wageze mu nkiko gusa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu karere ka Gakenke basobanuriwe RFI, serivisi zayo n'uburyo bwo kuzibona
Abayobozi batandukanye muri RFI basibanura imikorere yayo harimo no gupimisha ADN

Special pages