Ni umuhango wabaye ku wa 2 Ukuboza 2025, witabiriwe n’abayobozi barimo Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine n’abandi bayobozi.
Bimwe mu bikoresho aba bahinzi bahawe harimo ingemwe z’ikawa 5200, amasuka 2015 ndetse n’imashini 10 zidoda zizabafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi wa Koperative Abakundakawa Rushashi, Bizimana Anastase, yagaragaje ko bishimiye ibikoresho bahawe na Ambasade y’u Bushinwa kubera ko yabibemereye ubwo yaherukaga gusura aka gace muri Kanama 2025.
Ati “Ubwo Ambasaderi w’u Bushinwa yasuraga koperative yacu yishimiye ibikorwa byacu ndetse avuga ko azongera kugaruka atuzaniye impano izajya idufasha gukomeza guhinga igihingwa cya kawa dusanzwe duhinga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine, yavuze ko ingemwe abahinzi bahawe zizabafasha kongera umusaruro muri rusange.
Yanasabye urubyiruko rutuye muri aka karere kwitabira ubuhinzi bwa kawa kuko ari igihingwa ngengabukungu cyinjiriza menshi abagihinga.
Ati “Turakangurira urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye ndetse bakitabira ubuhinzi bwa kawa kubera ko umubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’abantu bayihinga muri aka Karere ka Gakenke.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko iki gikorwa bagikoze kubera ko ibi bihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse n’imikoranire.
Ati “U Bushinwa n’u Rwanda dufitanye umubano ukomeye cyane ni yo mpamvu twiyemeje ko ubushobozi bw’u Bushinwa mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bazabatera inkunga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo bafashe abahinzi n’aborozi mu iterambere rirambye.”
Yakomeje avuga ko kubera uwo mubano mwiza Leta y’u Bushinwa yafashe umwanzuro wo gukuraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Rwanda ndetse asaba abo baturage gukomeza guhinga kawa nziza kubera ko u Bushinwa ari isoko ryiza bashobora kugurishaho umusaruro wabo.
Ati “Izi mbuto twabahaye ni imbuto z’umubano, ubukire ndetse zizabafasha kwiteza imbere mwongera umusaruro wanyu ku buryo mushobora no kohereza ku isoko ry’u Bushinwa.”
Koperative Abakundakawa Rushashi yatangiye mu 1999 ari ishyirahamwe ry’abantu 100 barimo abagabo 62 n’abagore 38 gusa abanyamuryango bakomeje kwiyongera kubera ko mu 2004 yahawe icyangombwa kiyemerera kuba koperative yemewe n’amategeko.
Kugeza ubu iyi koperative isigaye ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 2000 barimo abagore 916, urubyiruko rugera kuri 490 n’abandi.
Ifite inganda ebyiri zikorera mu Mirenge ibiri yo muri Gakenke, Rushashi na Minazi zikaba zitunganya umusaruro wa kawa ihingwa n’abanyamurango b’iyi koperative.
Ubuyobozi bw’iyi koperative bugaragaza ko bwatangiye bubona umusaruro wa toni 50 z’ikawa ariko ubu bageze kuri toni 1.300 ku gihembwe.
Amafoto: Mukayiranga Esther Yassipi












