Aya masezerano yashyizweho umukono ku mugaragaro ku wa 30 Ukuboza 2025, mu muhango wabereye ku Cyicaro cya Garage ATECAR i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Binyuze muri ubu bufatanye, abakanishi b’igaraje rya ATECAR bazahugurwa na Toyota Rwanda ku buryo abakiliya bagana iri garaje bazajya bahabwa serivisi zinoze, yihuse kandi yizewe, ijyanye no gusana imodoka cyangwa kuyivugurura igihe yagize ikibazo.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Toyota Rwanda, Kanyandekwe Patrick, yavuze ko ubufatanye na Garage ATECAR ari igikorwa gikomeza kuko bateganya no gukorana n’ayandi magaraje hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegereza abatunze imodoka za Toyota serivisi nziza.
Ati “Imodoka ya Toyota aho iri hose ikwiye serivise inoze ndetse ni ibikoresho by’umwimerere byizewe mu buryo bworoshye kandi buboneye.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu bahisemo gutangiza imikoranire n’andi magaraje yo mu Rwanda, gusa ariko hakaba hari ibyo asabwa kuba yujuje kugira ngo yemererwe kugirana ubufatanye na Toyota Rwanda.
Ibirebwaho bigabanyijemo ibice bitandukanye harimo kureba ibikoresho ni ubushobozi iryo garaje rifite n’ibindi.
Ati “Ni yo mpamvu twahisemo gutangirana na garaje ATECAR kuko yujuje ibisabwa birimo ibikoresho biri ku rwego rwemewe, isuku, ndetse n’aho bakorera habemerera gutanga serivisi nziza kandi inoze ku batunze imodoka za Toyota.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu 2026 bazakomeza kwagura imikoranire n’andi magaraje abarizwa mu turere dutandukanye turimo Musanze na Rusizi.
Toyota Rwanda yasobanuye ko ubu bufatanye butareba imodoka nshya za Toyota zikiri muri garanti (warranty). Imodoka nshya zose za Toyota zikiri muri garanti zigomba gukomeza gukorerwa serivisi ku cyicaro gikuru cya Toyota Rwanda kiri i Karuruma gusa.
Umuyobozi Mukuru wa ATECAR, Munyororo Leandre, ati “Ni intambwe ikomeye kuba Toyota Rwanda yahisemo gukorana n’igaraje ryacu. Bemeye gukorana natwe kubera uburambe dufite bw’imyaka 25 bwo gusana no kuvugurura imodoka mu Rwanda. Ubu bufatanye bukazadufasha mu kongera ubumenyi ni imikorere iri ku rwego rwa Toyota.”
Toyota Rwanda Ltd, iherereye Karuruma mu Mujyi wa Kigali. Ni cyo kigo rukumbi gihagariye uruganda rwa TOYOTA mu Rwanda.
Cyatangiye gukorera mu Rwanda, mu ntangiriro za 2017, gitangira gifata inshingano zo gucuruza imodoka, ‘pieces de rechange[ z’umwimerere ni igarage rikora rikanasimbura ibyangiritse ku modoka za TOYOTA zose na LEXUS.
Kuva icyo gihe Toyota Rwanda yagiye yaguka mu buryo bw’ubucuruzi bw’imodoka, ‘piece de rechange’ ndetse ni ibikorwa bya i Garage akaba ari na yo icuruza imodoka nyinshi mu Rwanda.











