00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Miliyari 17 Frw zizakoreshwa mu gutunganya igishanga cya Mishenyi

Mu Karere ka Gatsibo hagiye gutangizwa umushinga wo gutunganya igishanga cya Mishenyi uzatwara miliyari 17 Frw, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindangurikire y’ikirere ndetse no guhanga imirimo itangiza ibidukikije ku rubyiruko rwo mu cyaro.

Ni umushinga uzakorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Koreya y’Epfo binyuze mu kigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanya-Koreya (KOICA).

Uyu umushinga uzamara imyaka ine, kubera ko uzurangira mu 2029. Ugamije kuzamura umusaruro w’abahinzi bo mu Rwanda ubafasha guhangana n’imihindangurikire y’ikirere.

Byitezwe ko abantu barenga ibihumbi 31 bazungukira muri uyu mushinga, uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa KOICA, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibiribwa (WFP).

Imiryango 6.500 igizwe n’abantu 31.250 izagirwaho ingaruka n’uyu mushinga, ariko n’abandi barimo abubatsi bakazawungukiramo.

Iki gishanga giherereye mu Murenge wa Kabarore wo muri Gatsibo kizahingwamo umuceri, ibigori, ibishyimbo n’imboga kuri hegitari 500.

Hazubakwamo ibyobo bizajya bibikwamo amazi azajya yifashishwa mu kuhira umuceri wo muri iki gishanga ku buryo umusaruro wawo uzagera kuri toni 5.000 buri mwaka igihe imirimo yo kugitunganya izaba irangiye.

Abaturage bahinga imusozi bazatunganyirizwa amaterasi y’indinganire agera kuri hegitari 100 ndetse hanacibwe imirwanyasuri kuri hegitari 200 mu rwego rwo kurwanya igihombo cyaterwaga n’imihindangurikire y’ikirere.

Mu Karere ka Gatsibo hagiye gutangizwa umushinga wa miliyari 17 Frw wo gutunganya igishanga cya Mishenyi

Special pages