Ibi byatangajwe ku wa 24 Ukwakira 2025, mu bukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI 2025’ bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi batandukanye mu turere twose tw’igihugu, kuri ubu bugeze mu Karere ka Gicumbi.
Umuyobozi muri RFI, Dr Kabera Justin, yasobanuye ko iki kigo cyakusanyije ibimera byose biboneka mu Rwanda bishobora kwangiza umubiri w’umuntu cyangwa bikaba byakwica umuntu ari na byo bashingiraho bapima uburozi.
Akomeza avuga ko iyo bari gupima umuntu cyane cyane uwishwe bivugwa ko yarozwe bafata ibimenyetso by’uwo muntu bakabigereranya n’ibyo bimera kugira ngo bamenye icyateye urupfu rwe.
Ati “Ibimera byakwica umuntu turabizi, hari n’abajya banywa imiti itaragenewe abantu nk’imiti yica udukoko mu myaka n’indi, uwo na we iyo tumupimye turabibona tukanamenya umuti yanyoye.”
Akomeza asobanura ko ubu ihurizo rihari ari kumenya uwaroze uwo muntu, gusa na bwo iyo uwapfuye yabunyweshejwe ku gahato, uwabikoze asiga ibimenyetso kuri uwo muntu.
Kabera kandi yagarutse ku burozi bw’imyuka bukunze kugarukwaho n’abaturage avuga ko nta buryo bashobora kububonera ibimenyetso.
Ati “Twe dutanga ibimenyetso bishingiye kuri siyansi, ibintu rero by’imyuka ngo abantu baguteje amahembe, n’ibindi nk’ibyo nyine urumva ni ibintu by’imyuka bidafatika ntabwo twabona uko tubipima.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubaya, Habimana Jonas, yavuze ko hari igihe bajyaga bakira abarwayi bivugwa ko barozwe, bakabaha ubutabazi bw’ibanze ariko ntibagere kure ngo bamenye ko byari uburozi koko cyangwa bwari ubuhe burozi.
Ati “Hari igihe twakiraga umuntu bavuga yarozwe ariko ugasanga birimo amakimbirane kuko nta buryo bwo kubihamya. Ubu rero RFI yadusobanuriye, inadusobanurira ubundi amarozi ni iki, ndetse n’icyo twakora igihe bivugwa ko umuntu yarozwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu aba ari ingenzi kuko bituma n’abaturage bamenya inzira baca kugira ngo bahabwe ubutabera.
Ati “RFI yadusobanuriye byinshi, yaba ibijyanye no gukurikirana amarozi, inyandiko mpimbano, kuko ni ibintu bihari n’ubwo atari cyane hano mu karere kacu. Ubu rero tugiye kugenda natwe duhugure abaturage, tubereke uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso, n’ibindi byose twasobanuriwe uyu munsi.”
Kuva iki kigo cyatangira mu 2018, kimaze gusesengura ibimenyetso 96.989, byifashishijwe mu nzego z’ubutabera.
Photo: Shumbusho Djasiri










