Byagarutsweho kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026, ubwo abahagarariye amashyaka yita ku kurengera ibidukikije no guharanira Demokarasi mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda na Somalia bahuriraga i Kigali mu kwizihiza imyaka 20 ishize Ihuriro ry’ayo mashyaka ku rwego rw’Isi rushinzwe.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), akaba na Perezida wa EAGF, Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko muri iki gihe umutekano ari umutungo w’ingenzi ku bantu bose, bityo hakwiye gushyirwa imbaraga mu kuwucunga no kubungabunga amahoro.
Yakomeje ati “Amahoro ni ubutunzi twese dukeneye. Ntabwo ari mu Rwanda gusa, muri Sudani se, Kenya n’ahandi, ahubwo ni mu Isi yose. Icyo dukora nk’imitwe ya politiki ni ukubwira ababishinzwe, ariko natwe tukaba intangarugero mu magambo tuvuga no mu bikorwa dukora. Niba dufite ibibazo ntabwo byabura ariko abantu bakabikemura binyuze mu bwumvikane n’amahoro.”
Yagaragaje ko Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kagifite ibibazo by’umutekano muke muri bimwe mu bihugu, nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko inzira y’ibiganiro n’ubushake bwa Politiki ari byo bizageza ku gisubizo kirambye.
Ati “Imwe mu ngengabitekerezo y’umuryango w’amashyaka yita ku bidukikije ashyize imbere ni ugukemura ibibazo mu nzira y’ubwumvikane, guteza imbere ibiganiro no gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro. Icyo tuba dusaba ibihugu byacu, ni ukugira ngo ibibazo byose byagaragara byicare ku meza y’ibiganiro babikemure.”
Dr. Habineza kandi yagaragaje ko u Rwanda ari intangarugero mu kwimakaza uburyo bwo gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane kandi ko n’ibindi bihugu bishobora kuyoboka iyo nzira.
Umuyobozi wa Green Forum muri Uganda, Charles Bbaale, yagaragaje ko imwe mu mbogamizi bahura nazo ari Politiki z’ibihugu bitandukanye usanga zidaha amahirwe buri wese, ariko ko binyuze mu biganiro byatanga umusaruro kurusha kunyura mu nzira y’imyigaragambyo cyangwa y’ubushotoranyi.
Ati “Ni byiza niba ufite ibitekerezo, kunyura mu nzira y’ibiganiro, ukagaragaza ibyakabaye bikorwa, kubera ko ntabwo hakora ibitekerezo by’umuntu umwe. Gerageza utange ibitekerezo byawe, undi yabirebamo byashyirwa mu bikorwa bikaba byiza.”
Yashimye uko u Rwanda rwashyize imbaraga mu korohereza Abanyafurika mu kurugenderera, yemeza ko ari ikintu ibindi bihugu bikwiye kwigiraho aho kugira imipaka hagati y’abaturage babyo kuko bizagura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mugabo wagerageje no guhatana mu matora aheruka muri Uganda, yerekanye ko ibihugu byo mu Karere bikwiye gushyira ku isonga umuturage.
Ku rundi ruhande, uhagarariye Green Congress muri Kenya, Lucy Kagendo, yakomeje ati “Ntabwo twifuza kubona abantu barwana, turashaka kubana n’abandi mu mahoro.”
Abitabiriye kongere kandi bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gukomeza kwimakaza amahoro, no guharanira kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
















Ibitekerezo 0