00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GTBank (Rwanda) Plc yatangije uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa ku buntu hakoreshejwe POS

GTBank (Rwanda) Plc yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwa POS, bufasha abacuruzi kwishyuza ibicuruzwa cyangwa serivisi bifashishije ikoranabuhanga.

POS ni uburyo bwifashisha imashini mu kwishyura ibicuruzwa bitandukanye, bukoreshwa n’abakiliya ba GTBank n’abandi bantu bose bakoresha amakarita y’izindi banki bifuza gukoresha izi serivise mu buryo bworoshye.

Guhabwa POS ya GTBank bisaba gusa kuba umucuruzi asanzwe akorana n’iyi banki cyangwa ashaka gukorana nayo kandi afite na TIN Number. Udafite konti yegera icyicaro cya GTBank kimwegereye akayihabwa.

Umwihariko wa POS ya GTBank, ni uko ikorana n’amakarita yose ya banki zitandukanye ndetse igakoreshwa ku mafaranga y’u Rwanda n’Amadolari ya Amerika.

Kwishyura ibicuruzwa ku mashini ya POS nta kiguzi bisaba ku mukiliya gusa umucuruzi ufite POS acibwa ikiguzi kuri buri hererekanya ry’amafaranga (transaction) rikozwe.

GTBank ivuga ko izi mashini zitezweho guhindura ubucuruzi kuko zizatuma umucuruzi wishyuwe yakira amafaranga kuri konti ye, bidasabye ko afata umwanya yakabaye abyaza inyungu ngo ajye gutonda umurongo abitsa kuri banki kuko umucuruzi ahabwa uburyo bwo gukura amafaranga kuri POS akayashyira kuri konti ye. Iyo ayo mafaranga ageze kuri konti, umucuruzi yabasha kuyabikuza nyuma y’umunsi umwe.

GTBank yongeraho ko umucuruzi ufite POS ikora neza yemererwa guhabwa inguzanyo kugeza kuri miliyoni 10 RWF nta ngwate, bigamije guteza imbere ubucuruzi bw’abakoresha POS no kubafasha kubona amafaranga yo kongera ku bucuruzi bwabo.

Ibi kandi bizanakumira ubujura n’urugomo byakururwaga no gutwara amafaranga menshi mu ntoki umuntu agiye kuri banki.

Nta kiguzi bisaba iyo umuntu yishyura ibicuruzwa na serivisi akoresheje POS za GT Bank
Nta kiguzi bisaba iyo umuntu yishyura ibicuruzwa na serivisi akoresheje POS za GT Bank

Special pages