Imibare Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buheruka gushyira hanze igaragaza ko abarenga 1.100 bagishakishwa kugira ngo baryozwe uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abenshi muri bo bahawe ubwihisho mu bihugu bitandukanye mu karere no mu Burayi.
Benshi muri bo ni abahoze ari abanyemari b’icyo gihe, abayobozi n’abize muri ibyo bihugu, ndetse abenshi bakomeje kwigisha abana babo urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abo mu bihugu bahungiyemo.
Ibikorwa n’amagambo bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byiganjemo abana b’abagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside nka Jambo ASL, n’abantu ku giti cyabo bashyigikiye ingengabitekerezo yabo barimo Filip Reyntjens, Pierre Pean, Robin Philpot, Bernard Lugan, Serge Desouter, Madeleine Raffin, Luc De Temmermann, Peter Erlinder, Peter Verlinden, Judi Rever, Charles Onana, n’abandi.
Inama ya IBUKA-Europe yabaye ku wa 1-2 Ugushyingo 2025, yaganiriye ku ngingo zirimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwiyongera n’uburyo bwo kuyirwanya, ubutabera, kwigisha amateka abakiri bato, n’ibindi.
Magingo aya IBUKA ifite amashami mu Bubiligi, u Busuwisi, u Bufaransa, u Buholandi, u Butaliyani, u Budage, Suède, Danmark, na Finland.
Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa IBUKA mu Butaliyani, akaba ari na we uyoboye IBUKA-Europe, Honorine Mujyambere, yasobanuye ko bagira gahunda zo guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside zirimo gutanga ibiganiro n’ubuhamya busobanura neza amateka y’u Rwanda hibandwa ku bakiri bato, kugirango hirindwe ko hari abazabayobya.
Ati “Dukomeza kongera imbaraga mu bikorwa birwanya abapfobya Jenoside, tukarushaho gufatanya, ndetse tukanagura ibikorwa dukora. Kubasha kugera henshi twerekana ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga ni indi ntwaro yo guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Mujyambere yashimangiye ko mu bikorwa byose bakora bakorana n’urubyiruko bya hafi cyane kuko ari rwo mbaraga z’ejo hazaza, kandi rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Barwigisha amateka kugira ngo rugire uruhare mu guhangana n’abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside.
Mujyambere yagaragaje ko intwaro yonyine yo kurandura ingebitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko cyane cyane abakomoka ku bajenosideri ari ukubigisha no kubereka ibyo ababyeyi babo bakoze n’uburemere bwabyo
Ati “Twerekana ibyaha ababyeyi babo baregwa ndetse n’amahano basize bakoze mu Rwanda. Abenshi muri bo baba barakatiwe n’inkiko gacaca cyangwa se izindi nkiko mpanabyaha.”
Akomeza ati “Mu bihugu byose birimo Ibuka, tumaze igihe twarafashe ingamba zo gushishikariza abato kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka kandi biri mu byo twaganiriye ku buryo birimo gukorwa ndetse birimo biratanga umusaruro.”
Mujyambere yavuze ko bitagarukira aho ahubwo bajya mu mashuri kwigisha amateka ya Jenoside ndetse hari n’amashuri yatangiye gushyiraho gahunda zo kwigisha aya mateka.
Ati “Kubwo gutanga ibiganiro mu mashuri makuru na za kaminuza, dusigaye dufite abanyeshuri bandika ibitabo bisoza amasomo yabo bivuga kuri Jenoside, bakaza kudushakaho amakuru. Ibi byose ni umusaruro uturuka mu biganiro bitangwa na Ibuka zose mu mashuri yaho ziherereye.”
Ubushake buke bw’ibuhugu by’i Burayi mu guhangana n’ipfobya rya Jenoside
Mu 2015 Urukiko rwo mu Bwongereza rwategetse ko Abanyarwanda batanu bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bari muri iki gihugu batoherezwa kuburanira mu Rwanda, ruvuga ko nubwo hari ibyo bagomba kubazwa batakoherezwa mu Rwanda kuko batahabonera ubutabera buboneye.
Abo bagabo barimo Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka.
Mujyambere yagaragaje ko imwe mu mbogamizi bahura na yo mu guhashya no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’ubushake buke bw’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi byigira ntibindeba.
Akomeza agaragaza ko hari n’ibyo baregera babisaba ko bamwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside baburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bimwe bikinangira.
Ati “Ibi bihugu by’i Burayi byibeshya ko iwacu mu Rwanda nta burenganzira bw’ikiremwamuntu buhari, ikaba ari yo mpamvu bagorana mu kohereza abaregwa mu Rwanda. Hamwe na hamwe ho rwose banabishyiramo imbaraga nke mu kubakurikirana, ariko ntiturambirwa, turakomeza tugahatana.”
Icyakora agaragaza ko hari ibihugu bimwe na bimwe byatangiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha bya Jenoside birimo u Bufaransa buherutse no guhamya Munyemana Sosthène kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rumukatira imyaka 24.
Perezida wa Ibuka mu Rwanda Dr. Philbert Gakwenzire, yagaragaje ingengabitekerezo mu Burayi ikiri ikibazo ariko bafatanya n’amashami ya IBUKA mu bice byose kugira ngo bahanahane amakuru cyane ko amenshi n’ibimenyetso bibitswe mu Rwanda.
Ati “Ku birebana ingengabitekerezo ya Jenoside dukorana na Ibuka ziri mu bihugu bitandukanye, cyane ko mu Rwanda ari ho hari abatangabuhamya babonye ibyabaye, inzibutso, ni na ho hari abantu bafite no ku mubiri wabo ibimenyetso bya Jenoside. Muri icyo gihe icyo dukora ni gukorana na bagenzi bacu bahagarariye Ibuka mu mahanga kugira ngo tuboherereze amakuru.”
Akomeza avuga ko ibihugu byose bikirangwamo abakekwaho icyaha cya Jenoside bikwiye gushyira imbaraga mu kubakurikirana kugira ngo abagikorewe bazabone ubutabera.
Ati “Nubwo icyaha cya Jenoside kidasaza, abagikoze bo barasaza, abagikorewe barasaza, kandi rwose biba bibabaje kugira ngo abakorewe icyaha cya Jenoside batabaruke batabonye ubutabera.”







