Ubwo gahunda yo kwifashisha abajyanama b’ubuzima yatangiraga mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiriye ku mubare muto; ibihumbi 12, umwe ku rwego rw’akagari.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubu igihugu gifite abajyanama b’ubuzima barenga 58.000 bibumbiye mu mashyirahamwe arenga 500.

Ndagiyemungu Jean Bosco atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uyu mugabo ufite umugore n’abana batanu, amaze imyaka 16 ari umujyanama w’ubuzima. Ni umwe mu Banyarwanda barambye muri uyu murimo, batewe ishema no kuwukora.

Ati “Mu myaka maze nishimira ko mfasha Abanyarwanda. Iyo umuntu aje arwaye, agakira, ejo iyo muhuye aravuga ngo muganga warakoze nubwo tutari abaganga turi abajyanama b’ubuzima. Kera wararwaraga, ukibaza niba urwaye Malaria cyangwa se izindi ndwara zigira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kumva udashaka kurya cyangwa se gucika intege. Kugira ngo umenye igisubizo kidashidikanywaho, byasabaga ko ubanza kujya ku kigo nderabuzima, ugahabwa igisubizo n’imiti."

Abo mu muryango wa Ndagiyemungu baramwizera cyane bitewe n’uburambe afite muri uyu murimo, bakamwitabaza nka muganga. Ashobora gupima abarwayi, akamenya indwara barwaye, byaba ngombwa akanabivurira.

Ati “Nzi ibimenyetso by’indwara. Umwana wanjye afite umuriro cyangwa uwo mu rugo bitewe n’uko ameze, njyewe nshobora kumufatira ikizamini nkamusuzuma. Nabona ari malaria cyangwa umusonga, ibyo nabisuzuma nkaba namwivurira ariko iyo ari ubundi burwayi mbona ntavura, mwohereza ku kigo nderabuzima.”

Tekereza. Umuntu agusanze iwawe, arakurembanye hafi yo gupfa. Wabyitwaramo ute? Umunsi umwe umubyeyi yajyanye umwana muto ufite umuriro mwinshi kwa Ndagiyemungu kugira ngo amufashe.

Uwo mwana yamugagariyeho, afata icyemezo cyo kumwihutishiriza kwa muganga. Ni byo bihe bigoye kurusha ibindi yahuye na byo muri aka kazi kuko byamuteye kwibaza uko byagenda umuntu abaye amupfiriyeho.

Ati “Icyo gihe byanteraga ibibazo nkavuga ngo nk’umujyanama w’ubuzima umuntu aramutse apfiriye iwanjye nabigenza gute? Byakwandikwa hehe?”

Kuba umujyanama w’ubuzima ni ubukorerabushake. Bivuze ko nta mushahara akura muri aka kazi. Ariko kandi si n’ubwa mbere yiyemeje gukora nta mushahara ategereje kuko yanabaye inyangamugayo zagize uruhare rukomeye mu manza z’Inkiko Gacaca.

Yagize ati “Ibintu byatumye mbirambamo ni ugukunda igihugu, burya iyo ukunda igihugu uba ukunda Abanyarwanda. Ntabwo navuga ngo hari igihembo tubona ariko ikirimo gikuru no gutambuka abantu bakavuga ko tubakorera neza nacyo ni igihembo.”

Kuri we , umushahara uruta iyindi ni ugushimirwa n’umuturage yafashije.

Muri ibi bihe turi gusohokamo, usanga ubwandu bwa malaria ari bwinshi mu gihugu, bikaba akarusho mu Mujyi wa Kigali.

Hari ubwo Ndagiyemungu ashobora kwakira abarwayi 400 ku kwezi. Byabanje kugora umugore we bitewe n’umubare munini w’abajya mu rugo rwabo, ariko nyuma aza kubona ko nta cyiza nko gufasha abababaye.

Ndagiyemungu ashimira umugore we ko yemeye ko akomeza uyu murimo. Ahamya ko iyo atabyemera, atari kumara imyaka 16 ari umujyanama w’ubuzima.

Umuntu agira ibihe byo kugira imbaraga zidasanzwe, akagira n’ibyo gucika intege ku buryo yatekereza guhagarika ibyo amaze igihe kinini akora. Ibyo byabaye kuri Ndagiyemungu ubwo yabonaga abarwayi bamusanga mu rugo mu masaha y’ijoro. Yabonye ko kuruhuka bigoye, atekereza kureka uyu murimo.

Ati “Nacitse Intege, mbona abantu ari benshi kuko hari n’abaza Saa Munani z’ijoro, kuko umurwayi iyo arwaye ntabwo avuga ngo ndaza ku manywa cyangwa saa ngahe? Icyo gihe rero abarwayi bazaga nijoro ari benshi ariko muri icyi gihe ngiye gucika intege ngo mbireke, narabyutse mpura n’abantu nafashije baranshimira…bintera imbaraga zo gukomeza kubakorera.”

Umujyanama w’ubuzima yatumye ba Rumashana bacika. Ubu ntihacyumvikana inkuru z’abaturage bakuwe amenyo n’abaganga ba magendu bifashishije ipensi y’abakanishi b’amagare cyangwa abahawe imiti itavura indwara barwaye kuko bishakira amafaranga gusa.

Ibyo biri mu byo Ndagiyemungu yishimira mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi ryagizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.

Kuri Ndagiyemungu, yasobanuye ko kuba umujyanama w’ubuzima bitakubuza gukora indi mirimo kuko usanga nk’umudugudu wabo ubamo abajyanama b’ubuzima batatu basimburana iyo bibaye ngombwa.

Hari indwara Ndagiyemungu ashobora kuvura bidasabye kwitabaza ikigo nderabuzima zirimo zirimo Malaria, impiswi n’umusoga.

Ku bijyanye no kuboneza urubyaro, yakira abaturage boherejwe n’ikigo nderabuzima nyuma yo gufatwa ibizamini.

Reba iyi 'video' umenye ubuhamya bwose bwa Ndagiyemungu

U Rwanda rufite abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58
U Rwanda rufite abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58