Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gushimira abasora, cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2024-2025, bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro, angana na miliyari 3.099 Frw ku ntego bari bafite yanganaga na miliyari 3.041 Frw.
Dr. Nsengiyumva Justin yashimye umusanzu abasora bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu, yemeza ko gusora atari inshingano za buri wese ahubwo byerekana agaciro gahabwa igihugu.
Ati “Gusora ni igikorwa kigaragaza agaciro duha Igihugu. Twibuke ko urugendo rwo kwigira k’u Rwanda atari inshingano z’abantu bake; ni umurimo wa twese. Umusoro wawe n’uwanjye ni yo nzira iduha kugera ku bwigenge nyabwo.”
Yakomeje agaragaza ko uko abasora bazakomeza kugenda biyongera bizatuma igihugu kigira ubushobozi bwo kudategera ku nkunga z’amahanga.
Ati “Uko abasora bazagenda barushaho gusora neza, niko Leta izagenda igabanya gukenera inkunga yo hanze, ndetse no kurushaho gushora imari mu bikorwa na serivisi dukeneye nk‘Abanyarwanda. Ndagira ngo nibutse ko ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’Abanyarwanda kuko ak’imuhana kaza imvura ihise”
Yongeye kugaragaza ko umusaruro ukomoka ku misoro ari wo uha Leta ubushobozi bwo kurangiza inshingano zayo ku Banyarwanda, harimo kubungabunga umutekano, guteza imbere ubwisungane mu kwivuza, gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburira abana mu mashuri, ndetse no gushora imari mu bikorwa remezo bifasha korohereza ishoramari n’ubucuruzi.
Yashimangiye kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izi ko gusora bidakwiye kuba umutwaro ku Baturarwanda ari yo mpamvu hazakomeza gukorwa impinduka mu misoro.
Ati “Leta y’u Rwanda irabizi neza ko gusora neza bidakwiye kuba umutwaro ku basora. Ni muri urwo rwego, Guverinoma izakomeza kunoza uburyo bw’imisorere binyuze mu gukomeza kunoza ikoranabuhanga mu misoro, gukuraho imbogamizi mu by’amategeko n’imiyoborere.”
Yakomeje ati “Tuzakomeza kandi gukora ibishoboka byose kugira ngo abikorera mutere imbere mu bucuruzi bwanyu, murusheho gukora neza no kunguka cyane. Kuko uko mutera imbere ni nako ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzamuka, mugahanga imirimo mishya, maze na Leta ikabona imisoro myinshi yo gukoresha mu gutanga serivisi nziza ku baturage.”
Yatangaje kandi ko Guverinoma izakomeza kuvugurura politiki y’imisoro mu buryo buboneye kandi bujyanye n’ibihe, kongera ubujyanama n’ubumenyi ku basora, no kunoza uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’imisorere.
Ibyo byose bigamije kubaka uburyo bw’imisorere bworoshye kandi bugezweho.
RRA yatangaje ko gifite intego yo gukusanya arenga miliyari 3.728 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Niwenshuti kandi yatangaje ko mu mezi atanu ashize guhera muri Nyakanga kugera mu Ugushyingo 2025, hakusanyijwe imisoro ingana na 1.456,3 Frw mu gihe akusanyirizwa uturere n’Umujyi wa Kigali ari miliyari 39,4 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Francoise, yashimangiye ko abikorera biyemeje gukomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Gutanga imisoro ni ishema ku Munyarwanda wese no kubashoramari bava mu bihugu bitandukanye kuko byatwaguye mu bitekerezo no mu buryo bwo gusobanukirwa uruhare rwacu mu kwiyubakira igihugu.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye ko u Rwanda rwihaye gahunda yo kwigira binyuze mu gukusanya imisoro.











Ibitekerezo 0