Itangizwa ry’iki gikorwa rikurikiye ubutumire bwa Guverinoma ya Tanzania kandi rihuye n’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri ba EAC asaba Ibiro bishinzwe ibikorwa bya EAC gukurikirana amatora mu bihugu byose bigize uyu muryango. Ibi byerekana ukwiyemeza kudasanzwe kwa EAC mu guteza imbere imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, amahoro n’ituze mu karere.

Ubwo izi ndorerezi zoherezwaga mu cyumweru gishize, umuyobozi wazo, Dr. Speciosa Wandira Kazibwe, wahoze ari Visi Perezida wa Uganda kuva mu 1994 ageza mu 2003, yagarutse kukibajyanye agira ati "Iyubahirizwa ry'amatora aciye mu mucyo, ni urufunguzo rwa demokarasi n'ubumwe mu karere."

Izi ndorerezi 67 zigizwe n'abahanga baturutse mu bihugu umunani bigize EAC, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), abahagarariye komisiyo z’amatora, komisiyo z'uburenganzira bwa muntu, imiryango itegamiye kuri leta n’ibiro bya EAC.

Izi ndorerezi zifite inshingano zo gukurikiranira hafi ibikorwa byo kwiyamamaza, gutora, gukusanya amajwi, no gutanga ibisubizo by’amatora, ndetse zizatanga raporo y’ibyavuye mu matora nyuma y'uko amatora abaye.

Ibi byakozwe hakurikijwe ingingo ya 6(d) y’Amasezerano ya EAC, asaba ibihugu gukurikiza imiyoborere myiza, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, uburinganire n’ubwuzuzanye, ubunyangamugayo no kubahiriza itegeko nshinga.

Indorerezi zoherejwe  zahawe inshingano zo gukurikiranira hafi imigendekere ya matora ndetse zizatanga raporo y'ibyabereyemo
Indorerezi zoherejwe zahawe inshingano zo gukurikiranira hafi imigendekere ya matora ndetse zizatanga raporo y'ibyabereyemo
Habimana Kizito mu ndorerezi 67 zoherejwe na EAC mu matora ya Tanzania
Habimana Kizito mu ndorerezi 67 zoherejwe na EAC mu matora ya Tanzania