00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe uko gukoresha ikoranabuhanga bifasha kugenzura ubuziranenge bw’ibihingwa mu buryo busesuye

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’urubyiruko mu buhinzi ari kimwe mu bintu bikomeye bifasha kugenzura ubuziranenge bw’ibyo rukora ndetse bikarufasha no kubigeza ku masoko byujuje ubuziranenge busesuye.

Yabivuze ku wa 7 Ukwakira 2025, mu Nama Ngarukamwaka y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), mu kiganiro cyibanze ku buryo ikoranabuhanga mu buhinzi rikomeje gukoreshwa n’urubyiruko mu kongera umusaruro.

Minisitiri Dr. Cyubahiro yagaragaje ko mu myaka ya mbere byari bigoye kubona urubyiruko rwisanga cyangwa rukora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kubera ko rwatinyaga ibihombo rushobora gusangamo.

Gusa agaragaza ko ibyo byagiye bihinduka nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangiye gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane rukifashisha ikoranabuhanga mu kongera umusaruro.

At “Ikintu gikurura urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi harimo inyungu kubera ko igihombo n’ingorane rwakundaga guhura na zo zaragabanutse kubera ikoranabuhanga rusigaye rukoresha muri ibi bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Urubyiruko rero ruzana uburyo bw’ikoranabuhanga nk’urugero mu gutanga amazi aho usanga we bitamusaba kwirirwa ajya kuvomera ibihingwa bye ahubwo akoresha ubu buryo akabasha kuhira ibihingwa bye, ikoranabuhanga kandi rishobora kumufasha kubona indwara hifashishijwe amashusho y’indege zitagira abapilote akamusabonurira indwara iri mu murima cyangwa se ayo mashusho akamubwira ikiburamo.”

Uyu muyobozi yibukije urubyiruko rwitabiriye iyi nama ko mu gihe rukomeje gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi neza ndetse rukabihuza no guharanira kugira umusaruro wujuje ubuziranenge bizarufasha kwiteza imbere no kugera ku masoko mpuzamahanga.

Ati “Ubuziranenge ntabwo ari amabwiriza gusa, ahubwo ni urufunguzo rushobora kugufasha kugera kure cyane cyane ku masoko akomeye no kugirana imikoranire n’ibigo bikomeye. Ibyo byose uzabigeraho ari uko ubashije gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.”

Umutoniwabo Cynthia washinze Ikigo gifite ikoranabuhanga ryo guhinduramo imyanda ikomoka ku biryo ifumbire y’imborera cya Loopa Ltd, yavuze ko yishimiye kwitabira iyi nama mpuzamahanga kubera ko yigiyemo byinshi birimo gusobanukirwa neza icyo ubuziranenge ari cyo.

Yashimangiye ko mu gihe ibyo bakora byujuje ubuziranenge bizabafasha kugera kure no kubona amasoko atandukanye.

Ku rundi ruhande, impuguke mu buhinzi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon University, Mikel K. Ngueajio, yavuze ko abifuza gukora ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu buhinzi n’ubworozi bakwiriye kuzajya babanza kureba niba iryo koranabuhanga ritazabera imbogamizi abagiye kurikoresha.

Yatanze urugero ko mu gihe wubatse nka porogaramu y’ikoranabuhanga yo gukemura ibibazo by’ubuhinzi ukeneye ko izakoreshwa n’abahinzi n’aborozi, uba udakwiriye kuyishingira ko izajya ikora ari uko yabonye internet, ahubwo uba ukwiriye kuyikora ku buryo yagerwaho n’abagenerwabikorwa bose mu buryo buborehereye.

Yakomeje atanga izindi ngero zitandukanye zirimo kutubaka ikoranabuhanga rijya muri telefone za ‘smartphone’ gusa kuko abahinzi n’aborozi bose batazigira cyangwa ngo babe basobanukiwe imikorere yazo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rukoramo imishinga irenga 1300. Ni mu gihe imibare ya Gahunda y’Igihugu ya Kane yo Kuvugurura Ubuhinzi (PSTA 4) 2018-2024, yagaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro, yagaragaje ko ikoranabuhanga rikoreshwa n’urubyiruko mu buhinzi ari kimwe mu bintu bikomeye bifasha kugenzura ubuziranenge bw’ibyo rukora
Umutoniwabo Cynthia washinze Loopa Ltd, yagaragaje ko binyuze muri iyi nama yize byinshi ku bijyanye n'ubuziranenge bw'ibyo akora

Special pages