Ba bitangaje ku wa 23 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ku bufatanye n’umuryango Nsindagiza ufasha abageze mu zabukuru.
Uyu muryango wagaragaje ko nubwo sosiyete nyarwanda ikigaragaramo imyumvire yo kumva ko abageze mu zabukuru ari abo guhezwa, na bo batanga umusanzu ukomeye mu kwimakaza umuco nyarwanda, kubaka umuryango no kubaka amahoro.
Umunyamuryango wa Nsindagira, Pst. Dr. Mukamakuza Therese, yagaragaje abageze mu zabukuru bafasha batuma abantu bakomeza gusigasira amateka n’umuco wacu.
Yagize ati “Bimwe mu bintu abageze mu zabukuru bakora harimo gutanga inararibonye ku mateka. Iyo buriya abakuru bicaranye n’abana aho batuye cyangwa ku musozi bagatangira kubacira imigami cyangwa no kubasakuza biba byungura ubwenge bwo kumva no gutekereza kandi ari no kwigisha Ikinyarwanda mu buryo bukomeye.”
Yakomeje avuga ko, ikindi kintu gikomeye cyane abageze mu zabukuru bafasha muri sosiyete ari ukwigisha abakiri bato ibijyanye n’urubohero, aho bigiramo ibintu bitandukanye birimo kuboha ndetse n’ibindi bitandukanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gwiza Ineza, Mushimiyimana Ephrem, yagarutse ku mpungenge ndetse no gusuzugurwa kw’abageze mu zabukuru usanga bigira uruhare rukomeye mu byiyumvo byabo.
Yagize ati “kwa kutumva ubujyanama, kwa kutumva inama z’abakuru, kudaha agaciro ibyo bakoze, no gusenya no gutesha agaciro ibyo bakoze, ibyo bigira ingaruka zikomeye mu gusenyuka k’umuryango. Ibyo rero bikabababaza.”
Umwe mu bageze mu zabukuru, Me Alice Gasengayire, yavuze ko gutinyuka ibibazo biri mu ntwaro umuntu akwiye gukoresha kugira ngo agere ku iterambere rirambye.
Yagize ati “Waba uri umupfakazi, waba uri urubyiruko utinyuke ibibazo bitandukanye nta gucika intege mwitinyuke, hamwe n’ubuyobozi bwiza ndetse n’umutekano ntaho imana itatugeza.”
Bimwe mu byo abageze mu zabukuru bagaragaza nk’impungenge harimo kuba abakiri bato batabasha kumva inama bagirwa, ntibasobanukirwe ko ababakebura na bo banyuze muri iyo myaka bigateza ibibazo byo gusenyuka k’umuryango.
Ikindi giteza impungenge cyane usanga mu nzego za leta hatarebwa ku bikorwa na bo bashobora kugiramo uruhare, ahubwo ugasanga hibandwa cyane ku mishinga y’abakiri bato gusa.
Bimwe mu byo Leta y’u Rwanda ifasha abageze mu zabukuru harimo amafaranga ya pansiyo abafasha kubaho atangwa ku myaka 60 iyo uwiteganyirije yakoze imyaka 15 atanga umusanzu agahabwa 30% by’umushahara ngereranyo w’ukwezi mu myaka itanu ya nyuma y’akazi ariko buri mwaka hakiyongeraho 2%.







