Bamwe mu baturage bo muri aka karere bashimangira ko kuba hari imihanda idatunganyije neza bibangamira ingendo.
Théogene Munyarugendo, utuye mu Murenge wa Bwishyura, yabwiye itangazamakuru ko hakenewe kuvugurura no gusana imihanda yinjira mu bice bitandukanye by’umujyi kuko ugenda waguka.
Agira ati “Nk’umujyi uri gutera imbere kandi uri mu yunganira Kigali, Karongi igomba kuvugurura imihanda iyihuza. Ibi bigomba kujyana no gushyiraho imiyoboro y’amazi y’imvura ava mu misozi ikikije umujyi kugira ngo ikomeze kugira isuku cyane cyane mu gihe cy’imvura.”
Umuyobozi Mukuru wa Bethany Investment Group, Janvier Ntwali, yavuze ko imihanda y’umujyi idatunganye ari imbogamizi ikomeye ku bashoramari n’abakerarugendo, ashimangira ko hakenewe kunozwa imihanda ijya ku mahoteli n’ahakorerwa ubucuruzi.
Ati “Imihanda y’umujyi ikozwe neza irakenewe cyane mu mujyi wa Karongi. Abashoramari benshi nta mihanda ibageza ku butaka bagiye kubakaho ibikorwa by’ubucuruzi, bigatuma habaho inzitizi ku ishoramari no ku bukerarugendo.”
Abafite amahoteli bavuga ko imihanda mibi ikomeje kubangamira abakiliya bashobora kujyayo ndetse n’ibigo bikorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ntwali yongeyeho ati “Ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi meza ahagije n’amashanyarazi yizewe ni ingenzi mu guteza imbere ubukerarugendo i Karongi.”
Ashimangira ko gusana umuhanda wa Muhanga–Karongi byatumye abakerarugendo biyongera.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko bafite gahunda yo gusana imihanda y’umujyi muri Karongi.
Ati “Twakoze isuzuma ku mihanda y’umujyi dusanga hakenewe amafaranga arenga miliyoni 100 Frw. Turimo gukorana n’abafatanyabikorwa n’abaturage kugira ngo turebe ko twabona ayo mafaranga yo gusana imihanda ihuza umuhanda munini n’ahandi hatandukanye mu mujyi, harimo amahoteli n’imidugudu ikomeye.”
Yongeyeho ko imihanda yinjira mu mujyi ifite uburebure butandukanye, hagati ya kilometero eshanu, esheshatu na zirindwi, ashimangira ko gahunda yo kuyisana ijyana n’ibikorwa byo guhangana n’imyuzure muri Karongi, aho hubakwa imiyoboro y’amazi izajya iyobora amazi y’imvura mu Kivu.
Ati “Karongi ikikijwe n’imisozi imanura amazi menshi y’imvura, kandi imyuzure na yo ni ikibazo turimo gushaka gukemura.”





