Abakuru bazi uburyo umuntu akibona akazi ahita ashyiraho ibyo azakoresha amafaranga azahembwa karangiye. Harimo abahita batekereza telefone bazagura igezweho, abazasohokera ku mazi n’ibindi byose bihamije kwimara intimba batewe n’ubushomeri.
Imibare ya NISR ya 2025 igaragaza ko mu 2025 abantu bari bafite imyaka 16, bemerewe gukora akazi kabaha inyungu bari miliyoni 8,5, barimo miliyoni 4,8 bafite akazi. Abashomeri bari ibihumbi 676, na ho abatari ku isoko ry’umurimo, ni ukuvuga abakiri ku ntebe y’ishuri, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga bukabije n’abacitse intege batagishaka akazi barenga miliyoni 3,1.
Ubushomeri mu Rwanda bwagabanyutseho 2,5% bugera kuri 12,4% mu 2025 buvuye kuri 14,9% bwariho mu 2024.
Kuvuga ku mushahara umuntu yinjiza ni imwe mu ngingo zikomeye abantu batajya bafungukira.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 36% by’abakozi binjizaga munsi y’ibihumbi 30 Frw ku kwezi, ndetse bagabanyutseho 4,5% ugereranyije na 2024. Abinjizaga ibihumbi 100 Frw cyangwa hejuru yayo bari 20,8% bavuye kuri 19% mu mwaka wari wabanje.
Ikigereranyo cy’amafaranga umuntu yinjiza ku isaha muri rusange cyageze kuri 723 Frw mu 2025, bigaragaza ko yiyongereyeho 114 Frw ugereranyije na 2024. Abo mu rwego rw’ubuhinzi babarirwa ko binjiza 408 Frw mu isaha.
Umuhinzi mu bice byinshi by’u Rwanda atangira umubyizi hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Moya akava mu murima hagati ya saa tanu na Saa Sita, bivuze ko aba yakoze amasaha atanu ku munsi. Ubariye ku mpuzandengo y’ayo binjiza usanga umubyizi ari 2.000 Frw ku munsi.
Abakora mu rwego rw’inganda babarirwa impuzandengo ya 849 Frw mu isaha. Aba barimo abaterura imizigo, abakora ibikorwa bitandukanye kugeza ku bakoza intoki za nyuma ngo gisohoke mu ruganda.
Uretse ba nyakabyizi bashobora guhabwa insimburamubyi ariko abakozi bahoraho bahembwa ku kwezi.
Abakora muri serivisi zinyuranye ubushakashatsi bwagaragaje ko mu isaha bakorera 1.100 Frw.
Kugeza mu 2025 abakora mu rwego rwa serivisi bari 44,4% ari na rwo rutanga agatubutse, abahawe akazi n’urwego rw’ubuhinzi bari 39,1% mu gihe abakora mu rwego rw’inganda ari 16,5%.
Muri uyu mwaka u Rwanda kwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1,49. Ubukerarugendo bwinjirije igihugu arenga miliyoni 685 $, ibikorwa by’inama, ibitaramo, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha byinjiza miliyoni 93,7$.
Muri rusange mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Birimo Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) yabereye i Kigali muri Nzeri, igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo John Legend, irushanwa rya BAL n’inama ya Mobile World Congress.





