00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari imva y’ibihumbi 600 Frw n’iy’ubuntu: Ibiciro byo gushyingura mu Irimbi rya Rusororo (Video)

Umunyarwanda yaricaye, umunsi abyaye umwana we amwita ‘Ntawuruhunga’. Yavugaga ko umunsi wageze urupfu rutwara umuntu, kandi ntaho yahungira. Nyuma yo gupfa hakurikiraho ugushyingurwa, ukazibukwa cyangwa bikarangirira aho.

Igitangaje ni uko muri iki gihe umuntu uvuze ku gupfusha hazamuka ikiguzi bizatwara, benshi bemeza ko gihanitse cyane.

Byatuma wibaza uti, ‘Ese ubundi ni amafaranga angahe yishyurwa ku irimbi umuntu agiye gushyingurwa mu Rwanda? Umukene akura he ayo kwishyura?’.

Irimbi rya Rusororo, ni rimwe mu yihagazeho mu Rwanda ashyingurwamo abantu b’ingeri zitandukanye, yaba abanyepolitike, ibyamamare, abakire, abakene ndetse n’abandi.

Muri iyi video, Umuyobozi wa Sosiyete Cons. Tech icunga iricunga, Anselme Nkusi, asobanura uko ibiciro byaho bimeze.


Special pages