Ni irushanywa ryasojwe ku wa 30 Mata 2026, aho mu cyiciro cya nyuma hahatanaga imishinga itanu yavuye muri 1.200 yiyandikishije.
AYuTE (Agriculture, Youth, and Technology) Africa Challenge ni irushanwa rigamije kuzamura ibitekerezo n’imishinga y’ikoranabuhanga byateza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Umushinga wa Mutoni Goodluck yise Goodness of God Ltd wo gukora amavuta afasha mu kugukuza no kwita ku musatsi niwo watsindiye igihembo nyamukuru cya miliyoni 30 Frw.
Mutoni asobanura ko yatangiye kugerageza ibicuruzwa bye mu 2019, abishyira ku isoko mu 2024, aho akora amavuta y’umwimerere avuye mu bitunguru, tangawizi na tungurusumu.
Kugira ngo abone ibihingwa byiza bimusaba ko akorana n’abahinzi guhera ku gihe cyo gutunganya ubutaka kugeza igihe basaruriye, ibyo agaragaza ko byabasabaga imbaraga nyinshi n’ubushobozi ari yo mpamvu yakoranaga na bake.
Ati “Ubu nakoranga n’abahinzi 120 gusa, noneho twanasarura ugasanga mu mpeshyi dufite umusaruro muke wo gukoresha ariko ubwo ubushobozi bubonetse tugiye gukora amatsinda y’abahinzi yo kwigisha abahinzi uko batera wa musaruro tuba twifuza, ndetse turebe uko twakorera hamwe kugira ngo bya bihe twabaga nta musaruro nabwo tujye tuwubona.”
Isidole Niyigirimpuhwe we afite umushinga yise ‘Tech Plus’ wo gukora imashini ituraga amagi nyuma y’iminsi 21 hakavamo umushwi. Imashini yakoze ishobora kujyamo amagi 120, ndetse hakaba n’ijyamo amagi ibihumbi 40.
Nyuma yo gutsindira umwanya wa kabiri akegukana miliyoni 20 Frw, Niyigirimpuhwe yagaragaje ko aya mafaranga agiye kumufasha kongera ubushobozi ku buryo yakora imashini nyinshi.
Ati “Twabaga dufite abantu benshi kandi imashini imwe kuyikora byadutwaraga hagati y’iminsi itatu n’ine, ubu rero tugiye kongera ubushobozi ku buryo nibura mu munsi umwe imashini yajya iba irangiye.”
Muyumbano Happy Axel afite umushinga yise ‘Ampere Vision’ wo gukora drones zitera imiti yica udukoko twibasira ibihingwa. Drone imwe mu zo akora ifite ishobora gutera umuti kuri hegitare 18 ku munsi.
Uyu mushinga wegukanye igihembo cya gatatu muri aya marushanwa cya miliyoni 15 Frw.
Muyumbano yavuze ko aya mafaranga agiye kumufasha gukora izindi drone ku buryo azajya akorera abantu benshi.
Ati “Twari dufite ikibazo cy’uko dufite drone nke ku buryo gukorera abantu babiri ku munsi byagoraga ariko ubu tugiye gukora izindi nyinshi kuko icyo twaburaga ni ibikoresho byo kuzikora.”
Indi mishinga yahatanaga irimo uwa Josiane Mujawayesu, wo gukora ifumbire mu myanda ibora ayivanze n’udukoko dutandukanye nk’iminyorogoto n’amasazi, aho utwo dukoko atworora.
Abdu Usanase we yari afite umushinga w’ikoranabuhanga rifasha umuhinzi kumenya ingano y’imbuto akeneye ndetse n’irifasha mu kubika umusaruro aho bashobora kubika ibirayi amezi atandatu bitarangirika.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yagaragaje ko urubyiruko rumaze gusobanukirwa urahare rwarwo mu buhinzi bitewe n’udushya dusigaye tugaragara mu buhinzi, asaba ko rwajya rumenyana rugakorera hamwe.
Ati “Dufite ihuriro ry’urubyiruko rukora mu rwego rw’ubuhinzi rwose uhereye ku bahinga kugeza kubohereza ibicuruzwa mu mahanga. Icyo duhora tubasaba ni gukorera hamwe bagashaka abantu bafite imishinga yuzuzanya n’iyabo bagakorana ni bwo inyungu yabo izamuka cyane.”
Umuyobozi mukuru wa Heifer International Rwanda, Verena Ruzibuka, yagaragaje ko n’ubwo haba hari abatsinze ariko n’abatatsinze bahabwa andi mahirwe mu yindi mishinga baba bafite.
Ati “N’ubwo baba batatsinze hari indi mishinga dukoranamo nayo ibafasha kwagura isoko ryabo, hari nk’umushinga wo gukora imbuto z’ibihumyo uri muri 12 yagiye mu mwiherero, kandi hari abahinzi b’ibihumyo dukorana bari bafite icyo kibazo icyo gihe icyo dukora turabahuza.”
Yagaragaje ko atari ibyo gusa, kuko aba ba rwiyemezamirimo bato bakomeza no gukurikiranwa bakabaha ubujyanama butuma imishinga yabo ikura.















