Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko indangagaciro z’ubutwari zaranze Abanyarwanda ari zo zatumye batagamburuzwa n’umwanzi, kuko yari yegereye aka karere kuruta ikindi gice cy’igihugu.

Ati “Indangagaciro z’ubutwari zaranze Abanyarwanda mu bihe bitandukanye, zatumye u Rwanda rubaho ndetse ntirwabasha kugamburuzwa n’abagome bagabaga ibitero bitandukanye.”

Yakomeje ati “Abanzi b’Igihugu bavaga mu gihugu gituranyi kuva 1994 kugeza mu ntangiriro za 2025 bagaturiza aha ariko bagatsindwa, izo ntwari zarinze Rubavu ndetse iyo twibutse ibyo bakoze tunenga ababaye ibigwari bakajya muri FDLR, aho kubaka igihugu.”

Uku kunenga abagiye kwifatanya n’uyu mutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco.

Yagaragaje ko bibabaje kuba hari abaturage bagiye bashukwa bakajya mu mutwe wa FDLR, ashimangira ko ari ibigwari.

Guverineri Ntibitura yakuriye inzira ku murima abagitekereza guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ko bitazabashobokera.

Ati “Abagiye muri FDLR ni ibigwari bidasubirwaho, ni na yo mpamvu dusaba abaturage bazi abagiyeyo kubakangurira gutaha, kuko Igihugu cyabohowe kandi gitekanye. Uwaba agitekereza guhungabanya umutekano wacyo agomba kumenya ko bitazamushobokera kuko azarwanywa n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko Umunsi w’Intwari wibutsa ko hari benshi bitanze kugira ngo Igihugu gisugire kandi kigere ku iterambere kiriho uyu munsi, bityo ko abajya kwifatanya na FDLR ari ibigwari.

Yagaragaje ko ubu Abanyarwanda barajwe ishinga no kurwanya ubukene, yibutsa uburyo Leta yashizeho gahunda zitandukanye kugira ngo ubukene bucike.

Mu Ukwakira 2025 Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) yatangaje ko kuva mu 2001 yari, imaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Meya Mulindwa yashimiye ab'i Rubavu barwanyije FDLR uko bashoboye
Meya Mulindwa yashimiye ab'i Rubavu barwanyije FDLR uko bashoboye
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yanenze abagiye kwifatanya na FDLR
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yanenze abagiye kwifatanya na FDLR
Abanyeshuri biga i Rubavu banyuzwe n'impanuro bahawe
Abanyeshuri biga i Rubavu banyuzwe n'impanuro bahawe
Abiga ku bigo bitandukanye by'i Rubavu bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Intwari
Abiga ku bigo bitandukanye by'i Rubavu bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w'Intwari