Ibi biri mu masezerano y’ubufatanye bw’izo kaminuza enye agiye gushyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo Global Health Hub cyatangijwe ku mugaragaro.

Ni ikigo gishya kizibanda ku guteza imbere uburezi, ubushakashatsi n’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo giherereye muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima ya UR i Remera mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Mata 2026.

Mu myaka itanu iri imbere, biteganyijwe ko abanyeshuri, abarimu n’abaganga bo muri izi kaminuza bazajya bahererekanywa hagati y’u Rwanda na Danemark, aho Abanyarwanda bazajya bajya kwihugurayo, na ariko na ho bakagira abanyeshuri, abarimu n’inzobere mu buvuzi bazohereza kwigira no gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi wa Global Health Hub, Dr. Per Kallestrup, yavuze ko iri huriro rizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kwigiranaho no gukora ubushakashatsi buhuriweho.

Ati “Twabonye ko buri kaminuza ifite umwihariko wayo ishobora gusangiza izindi. Ubu bufatanye buzadufasha kubaka ejo hazaza h’abakozi b’ubuvzi bafite ubushobozi bwo gukorera ku rwego mpuzamahanga no gutanga serivisi nziza ku baturage.”

Yongeyeho ko bateganya ko muri iyo myaka itanu bazakorana n’abanyeshuri barenga 20.000 bo muri izi kaminuza enye, binyuze mu masomo ateguriwe hamwe, ubushakashatsi buhuriweho ndetse n’ingendoshuri mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima muri UR, Prof. Abraham Haileamlak Mitike, yavuze ko icyo kigo gihuriweho kigiye gushyigikira gahunda y’Igihugu ya 4×4 yatangiye mu 2023, igamije gukuba kane umubare w’abaganga bitarenze mu 2028.

Ati “Nka kaminuza ya Leta, dufite uruhare runini mu gutegura abaganga benshi Igihugu gikeneye. Ubu bufatanye buzadufasha kongera umubare w’abanyeshuri ariko cyane cyane tunazamure ireme ry’ubumenyi bahabwa.”

Yakomeje avuga ko iri huriro rizafasha no mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize no mu bushakashatsi, ndetse rikazatuma abarimu bakomeye bo muri Aarhus University baza gukorera mu Rwanda, bafashe mu guteza imbere amasomo arimo ayo ku rwego rwa ‘PhD’.

Global Health Hub izaba kandi ari urubuga rwo kubaka ubushakashatsi butanga ibibazo bikenewe by’ubuzima ku bibazo byugarije abaturage, no gushaka ibisubizo birambye bishingiye ku bumenyi, ubufatanye no guhanga udushya.

Gufungura Global Health Hub i Kigali ni kimwe mu bishimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igicumbi cy’uburezi n’ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima ku ruhando rwa Afurika.

Ikigo Global Health Hub cyafunguwe ku mugaragaro
Ikigo Global Health Hub cyafunguwe ku mugaragaro
Umuyobozi wa Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima muri UR, Prof. Abraham Haileamlak Mitike (wambaye kaki), yavuze ko Global Health Hub igiye  izabafasha no mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize
Umuyobozi wa Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima muri UR, Prof. Abraham Haileamlak Mitike (wambaye kaki), yavuze ko Global Health Hub igiye izabafasha no mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize
Ubuyozi bwa kamimanuza enye zirimo na UR ubwo bwatangizaga ikigo 'Global Health Hub'
Ubuyozi bwa kamimanuza enye zirimo na UR ubwo bwatangizaga ikigo 'Global Health Hub'