00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zai pit, uburyo bushya bwo guhinga imyumbati umusaruro ukikuba gatatu

Inzobere mu buhinzi bw’imyumbati zatangaje ko guhinga imyumbati mu binogo ibizwi nka ‘Zai pit’, byaba igisubizo mu kongera umusaruro wayo, bigafasha mu gutubura ubutaka n’imbuto kandi bigafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama ya ‘Cassava Week’, yabereye mu Karere ka Gisagara.

Zai pit ni ubuhinzi bukorwa bacukura ibinogo, kimwe gifite metero ebyiri kuri ebyiri mu bugari, na santimetero 40 z’ubujyakuzimu, igitaka cyakuwe muri cm 20 zo hejuru bakagishyira hejuru mu gihe cyo gutera umwumbati.

Nyuma yo gucukura, umuhinzi anyanyagiza igitebo cy’ifumbire mu kinogo, hagakurikiraho gutera ingeri y’umwumbati muri cya kinogo ifite amaso umunani, ariko bagasigaza amaso abiri, nyuma bakazana isaso bagatwikira ku buso bwa cya kinogo, ariko ntibegereze ya ngeri bateye.

Iyo umurima ari uw’imyumbati gusa, hagati y’ikinogo n’ikindi bahasiga nka santimetero 50, imbuto yamara kumera, umwumbati umaze kureshya na santimetero 25, bakawubagarira, bakazana igitaka kivuye hirya y’ikinogo bagataba na ya maso abiri yasigaye hejuru, ibituma ya maso na yo ashora kuzavamo imyumbati, kimwe na ya yandi yashyizwe mu butaka mbere.

Ibi bizana umusaruro mwinshi ku giti, ushobora kugera ku bilo 75 no kuzamura hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abahinzi witwa ‘Sendicat Ingabo’, Kantarama Césarie, avuga ko ubu buhinzi bukozwe neza bwazamura umusaruro kurushaho, kandi butanahangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuko aho bwakozwe amazi aguma mu butaka kandi bukanatubura imbuto ikunze kuba ikibazo mu bice by’Amayaga kubera kurwaragurika.

Ati ‘‘Iyi mihingire ni myiza kuko aho wari guhinga imbuto 10.000 mu buryo bwa gakondo, ugahinga 1000 gusa kuri hegitari yose, kandi ntibizabuze ko umusaruro wikuba inshuro zirenga eshatu. Ahasarurwagaho toni 14, hava toni 40 kugera kuri 70 n’imisago kuri hegitari.’’

Ntivuguruzwa Augustin wahinze hegitari ebyiri z’imyumbati mu buryo bugezweho, avuga ko uburyo bwari busanzwe bwo guhinga umusozi munini nta musaruro butanga, ariko ubu uhinga na gato hakera byinshi.

Ati “Ubu kuri hegitari imwe niteguye gukuraho miliyoni 20 Frw ningurisha, mu gihe mbere bitari gushoboka kandi nanateye imbuto zingana na 10% cy’izisanzwe.’’

Naho Mukamusoni Alexia, yavuze ko yahinze kimwe cya kabiri cya hegitari agasaruraho toni 30 kandi atarenzaga toni eshashatu.

Ati ‘‘Nari nsanzwe mpinga hegitari eshatu bisanzwe, ariko ubu nzabihindura byose, kuko igice ya hegitari kimpa wa musaruro w’ahasigaye hose. Ubu nsigaye njya mu imurikagurisha i Kigali, bagatangarira imyumbati yanjye, harimo inyungu.’’

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abahinzi kubahiriza tekiniki zose z’ubuhinzi bugamije kuzamura umusaruro, kugira ngo babashe gutera imbere.

Ati ‘‘Erega nimumenye ko gushyira ifumbire mu murima w’imyumbati atari uguca umugani, yaba imvaruganda ndetse n’imborera mu kongera umusaruro. Twifuza ko muri 2029 umusaruro wazaba wikubye kabiri hose, kandi bizanyura mu kubahiriza tekiniki zigezweho.’’

Yasabye kandi abahinzi gufata ubwishingizi bw’imyumbati, bazirikana ko yabaye igihingwa ngengabukungu.

Ubu harabarurwa hegitari hafi 500 zihinzeho imyumbati mu buryo bwa ‘Zai pit’, ndetse n’uturimashuri 500 hirya no hino mu mu turere 10 duhingwamo imyumbati cyane mu gihugu, dufasha abahinzi kwiga guhinga neza.

Imisusire y'ikinogo bagiye guteramo umwumbati mu buryo bwa 'Zai Pit'. Ibi bifasha ko iyo imyumbati iri gushora igenda yagukira ahantu horohereye
UYmwumbati wahinzwe mu mwobo wisanzuye uba ushimishije
Ubuhinzi bw'imyumbati bwitwa Zai Pit, buzwiho guhangana n'imihindagurikire y'ibihe kuko bufata amazi kubera ibinogo biba biri mu murima

Special pages