Ni umushinga watangiye mu 2021 nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, uzamara imyaka itanu, aho hazaterwa ibiti 4.568.553 bizasubiranya hegitari 16.980 z’ubutaka mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba.
Uyu mushinga ukorana n’imiryango 25 ikora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, igaterwa inkunga n’umuryango urengera ibidukikije witwa World Resources Institute (WRI). Abantu 17.614 bawubonyemo imirimo.
Mu karere ka Nyabihu hamaze guterwa ibiti ibihumbi 70 mu nkengero z’imigezi irimo uwa Mukungwa, Giciye na Nyamutera, mu rwego rwo kwirinda ko iyo migezi yakongera kuzura ikamena mu myaka y’abaturage, ndetse igatera ibiza.
Shema Serge, uyobora umuryango wa Wildlife Conservation Initiative, ukorera mu karere ka Nyabihu, yasobanuye ko ibiti bateye muri Nyabihu ahanini ari ibiti gakondo birimo imivumu, imiko, imisave n’ibindi kuko ari byo bigira imizi miremire, ariko hari n’ibindi baha abaturage bivangwa n’imyaka kugira ngo ahahingwa hagire ubutaka bukomeye.
Ati “Uyu munsi muri Shyira twateye ibiti birenga ibihumbi bitanu birimo ibihumbi bitatu bya gakondo kuko ni ibiti inyoni zimenyereye kwarikamo, inzuki zihovamo, kandi bikagira imizi miremire ikomeza ubutaka. Ubu igihe cyo gutera ibiti cyirarangiye, ibiti ibihumbi 70 twamaze kubitera, ubu hakurikiyeho kubikurikirana twifashishije ikoranabuhanga rya WRI ridufasha kumenya buri giti twateye aho giteye ku buryo tubasha kubikurikirana kandi dufatanyije n’abaturage.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko nyuma y’ibiza byabaye muri aka gace, abaturage bose batuye mu manegeka bakuwemo banigishwa gutera amaterasi ndetse bafashwa no kuyatera, n’ibindi bikorwa byose byo kwirinda ibiza.
Ati “Ubu abaturage bose batuye muri aka gace bakuwe mu manegeka batuzwa mu midugudu, abatarabona aho baba barakodesherezwa mu gihe bategereje ko ikindi cyiciro cy’amazu kirangira, ariko bose bakuwe mu manegeka. Si ibyo gusa ubu hatewe amaterasi y’indinganire ndetse bagenda bahabwa ibiti bivangwa n’imyaka kugirango bikomeze ubutaka bigabanye isuri n’inkangu.”
Ntibansekeye Primitive uri mu baturage bimuwe, yavuze ko yishimira kuba barakuwe mu manegeka, ariko by’umwihariko no kuba barigishijwe uburyo bwo kwirinda ibiza ubwabo.
Ati “Twajyaga duhinga dusiga imigende y’amazi mu mirima cyane cyane hano hegereye umugezi, ariko ubu n’aho iri tugenda tuhasubiranya kugira ngo twirinde ko amazi yakongera kurengera imyaka yacu.”
Umuyobozi mukuru wa WRI muri Afurika, Wanjira Mathai, yavuze ko igiti ari ubuzima kuko uretse kuba gikomeza ubutaka kikanarwanya isuri, gitanga umwuka mwiza aho giteye.
Ati “Abantu bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibiti ntabwo ari ababitera ahubwo ni abaturage babana na byo buri munsi. Bakwiye rero kumva akamaro kabyo ndetse n’impamvu bakwiye kubyitaho kuko ni bo bifitiye akamaro cyane.”
Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba zikunda kwibasirwa n’ibiza mu bihe by’imvura cyane cyane mu karere ka Nyabihu, Musanze, Rubavu, Gakenke n’utundi.
Mu 2020 imvura yaguye muri Gicurasi yahitanye abantu 72 barimo 22 bo muri Gakenke, 18 muri Nyabihu, 12 muri Muhanga, 6 i Musanze, 5 i Ngororero naho Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.
Muri Gicurasi 2023 nabwo ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, abandi 110 barakomereka.
Mu bikorwaremezo, inzu 5.963 zarasenyutse, imihanda minini 20 irasenyuka, inganda z’amashanyarazi 12 zirangirika n’inganda umunani z’amazi.
Abantu 20.326 bakuwe mu byabo n’ibiza, ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira.
Muri rusange WRI ifite gahunda yo gusubiranya hegitari miliyoni 2,56 z’ubutaka bitarenze 2030 mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi, na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.











