00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Heifer International Rwanda yagejeje igihembo cya ‘AYuTe Africa Challenge’ kuri miliyoni 65 Frw

Umuryango Heifer International Rwanda, utegura irushanwa rya ‘AYuTE Africa Challenge’ rigamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, wongereye amafaranga ahembwa abatsinze muri aya marushanwa ava kuri miliyoni 50 Frw agera kuri 65 Frw.

AYuTE (Agriculture, Youth, and Technology) Africa Challenge ni amarushanwa agamije kuzamura ibitekerezo n’imishinga y’ikoranabuhanga byateza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw’imikorere, ndetse bahabwe ibihembo nk’inkunga ibafasha kuzamuka.

Muri aya marushanwa, imishinga itatu ya mbere yagabanaga miliyoni 50 Frw, aho uwa mbere yahabwaga miliyoni 25 Frw, uwa kabiri miliyoni 15 Frw, naho uwa gatutu agahabwa miliyoni 10 Frw.

Ni amafaranga afasha ba barwiyemezamirimo kwagura ibikorwa byabo ndetse bakiteza imbere. Tresor Gashonga ufite ikigo cyitwa Incuti Food gitunganya urusenda watsinze mu marushanwa ya 2025, yavuze ko igihembo yahawe cyatumye icyo bakora byiyongera.

Ati “Miliyoni 25 Frw yo muri AYuTE yabaye impinduka zikomeye ku Incuti Foods. Yadufashije kongera ibicuruzwa byacu tuva ku macupa 5.000 tugera ku bihumbi 30 mu kwezi, twongera abakiliya bava ku maduka 70 agera ku 100. Twongera kandi amasezarano n’abahinzi bava ku bahinzi 50 bagera ku 100, ndetse duha akazi urubyiruko 18.”

Ibi abihuriyeho na mugenzi we wamukurikiye, Mugeni Niyidukunda, ufite ikigo cya AvoCare gitunganya avoka zikavamo amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha cyahembwe miliyoni 15 Frw.

Ati “Yadufashije kuzamura ibicuruzwa byacu ndetse twongera ingano ya voka twakoreshaga ziva kuri toni ebyeri ku munsi zigera kuri toni ziri hagati y’esheshatu na 10 ku munsi. Byadufashije kandi kubaka uruganda rufite u bushobozi bwo gutunganya voka toni eshanu ku munsi, duha akazi n’abantu barenga 30 biganjemo abagore n’urubyiruko.”

Umuyobozi Mukuru wa Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena, yavuze ko iterambere ry’uru rubyiruko ari ryo ryatumye bongera amafaranga y’igihembo kugira ngo barusheho guha amahirwe uru rubyiruko.

Ati “Kuzamura amafaranga y’igihembo akagera kuri miliyoni 65 Frw uyu mwaka, ni kuzamura ibyo urubyiruko rushobora kugeraho. Turashishikariza urubyiruko rufite imishinga irimo udushya tubyarira ibisubizo abahinzi kwiyandikisha bakaba umwe mu bagize abayobozi b’ikoranabuhanga mu buhinzi b’ahazaza.”

Mu 2023 ni bwo hatangijwe gahunda za AYuTe Africa NextGen zitegurwa na Heifer International, hagamijwe gushyigikira abashoramari bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, bafite ibisubizo byafasha abahinzi bakiri ku rwego rwo hasi kuzamuka.

Ushaka guhatana mu marushanwa y’uyu mwaka, wanyura hano.

Heifer International Rwanda yagejeje igihembo cya ‘AYuTe Africa Challenge’ kuri miliyoni 65 Frw

Special pages