Iyi mvura iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri Gashyantare kuko iba iri hagati ya milimetero 40 na 259.
Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 290 na 360 iteganyijwe henshi mu turere twa Rubavu, Musanze, Nyaruguru, Burera, Gakenke, Huye, Gisagara na Nyamagabe.
Mu tundi turere hazaba hari imvura iri hagati ya milimetero 220 na 290. Mu Karere ka Nyatagare ni ho hatazagaragara imvura nyinshi kuko izaba iri hagati ya milimetero 80 na 150.
Meteo Rwanda yatangaje ko iyi mvura izaterwa n’ubwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buturuka ahanini ku miyaga iva mu burengerazuba bw’Inyanja y’u Buhinde.
Mu Rwanda hazumvikana umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 12 ku isegonda.
Ku kijyane n’ubushyuhe, Intara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, no mu kibaya cya Bugarama ni ho hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru kizaba kiri hagati ya dogere Celsius 28 na 30.
Bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe kuzaba irimo n’inkuba mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare, Meteo Rwanda yasabye Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zishobora guturuka kuri iyo miterere y’ikirere.





