Iri koranabuhanga ryari risanzwemo gusa ntabwo ryari rikoze neza kuko hari umwana wo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wapfuye muri Werurwe 2026 bitewe n’uko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwari bwagize ikibazo.
Ibi byatumye uru ruganda ruhagarika ibikorwa byo kuzicuruza ndetse runasaba abaziguze kuzisubizayo, kugira ngo zibashe kuba zakorwa neza ndetse zinashyirwemo ikoranabuhanga rivuguruye kandi ryizewe.
Ku wa 7 Mata 2026, nibwo Hyundai yatangaje ko yakoze amavugurura muri iyi modoka ajyanye n’ikoranabuhanga ndetse ishimangira ko igiye kongera kuzisubiza ku isoko kugira ngo zigurishwe dore ko zari zinakunzwe cyane.
Bimwe mu byahinduwe muri aya mavugurura y’ikoranabuhanga ryo muri iyi modoka harimo ko umuntu atazongera gushyiramo uburyo bwo guhina imyanya y’inyuma mu modoka yifashishije ‘ecran’.
Mu gihe yifuza guhina imyanya y’inyuma mu modoka bizajya bisaba ko akanda ‘button’ izajya iba iri inyuma ahabikwa imizigo mu modoka.
Hyundai yagaragaje ko muri Koreya y’Epfo hari izindi modoka zirenga ibihumbi 58 yasabye abakiliya bayo ko yazikora kubera ko hari abantu bo muri iki gihugu bari bagizweho ingaruka n’uburyo zikozemo.





