00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Karongi hagiye kubakwa uruganda rutunganya macadamia

Umushoramari Ndagijimana Nicholas, umaze 20 ahinga macadamia yavuze ko mu rwego rwo kuyongerera agaciro no kurinda abahinzi bayo ibihombo, agiye kubaka i Karongi uruganda ruyitunganya rukayikoramo amata, amavuta n’ibindi.

Nyuma ya Covid-19 igiciro cya macadamia cyaraguye kiva kuri 2500Frw ku kilo kigera kuri 800Frw ku kilo. Ibi byatewe n’uko inganda ziyitunganya zagize umusaruro mwinshi uhunitse kubera ko mu gihe cy’icyorezo zitakoraga.

Macadamia ni igihingwa kimaze imyaka 40 gihingwa mu Rwanda kuko cyahageze mu 1980. Ikigero Abanyarwanda bayiryaho kiracyari hasi cyane nubwo inzobere zigaragaza ko ifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu.

Uyu mushoramari wahoze ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahinzi ba macadamia mu Rwanda yavuze ko afite intego yo kongera ubuso ihinzeho ku mu nkandara w’Ikiyaga cya Kivu.

Ati “Bitarenze ukwezi Ukuboza 2026, turaba twatangiye kubaka uruganda ruyitunganya”.

Macadamia iyo itewe imara imyaka iri hagati ya 150 na 200 itarasaza. Ibi biyigira igihangange ku isoko rya carbone kuko uretse kuba imara imyaka myinshi, inagira amababi n’amashami menshi kandi umuhinzi wayo akaba adashobora kuyitema kuko imbuto zayo zibyara amafaranga.

Ndagijimana avuga ko yavuganye n’imiryango mpuzamahanga irengera ibidukikije irimo WRI na TerraFund kugira ngo macadamia itangire kwinjiriza abahinzi bayo amafaranga binyuze mu isoko rya carbone, kuko igira uruhare mu kugabanya imyuka yangiriza ikirere.

Uretse ibyo kandi uyu mushoramari ari gukorana na banki yo mu Buhorandi yitwa Rabobank, ku buryo izajya iha abahinzi amafaranga yo gutunganya umurima, gutera macadamia no kuyikurikirana, umuhinzi akazishyura yatangiye kubona umusaruro.

Ati “Turahera hano i Karongi kuko ni ho tuzaba dufite uruganda. Urwo ruganda ruzajya rwumisha macadamia, ruyijonjore runayitonore”.

Mu maguriro agezweho (supermarkets) ikilo cya macadamia kigura hagati y’ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 35Frw.

I Karongi hagiye kubakwa uruganda rutunganya macadamia
Macadamia ikorwamo amavuta
Ubuhinzi bwa macadamia bugiye gutezwa imbere i Karongi

Special pages