00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank na Rwanda Green Fund byinjiye mu bufatanye bushyigikira imishinga y’ubuhinzi

I&M Bank Rwanda Plc yagiranye amasezerano n’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku kubungabunga Ibidukikije (Rwanda Green Fund), yo guteza imbere imishinga myiza y’ikoranabuhanga mu buhinzi binyuze muri gahunda yacyo ya ‘AgriTech4Rwanda Innovation Challenge’.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 17 Gashyantare 2026, aho ibigo byombi byiyemeje gufasha imishinga itanu muri AgriTech4Rwanda Innovation Challenge.

AgriTech4Rwanda Innovation Challenge ni gahunda ya Rwanda Green Fund ifasha imishinga ibyara ibisubizo mu buhinzi. Iterwa inkunga n’ibigo bitandukanye birimo Impact Hub Kigali, Gates Foundation n’ibindi.

Imishinga izafashwa ni izaba itanga ibisubizo mu buhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga, itangiza ikirere, ifasha mu ruhererekane nyongeragaciro n’ibindi.

Imishinga itanu izafashwa izahabwa amafaranga y’igishoro, ihabwe ubwishingizi n’ubujyanama ndetse ikomeze gukurikiranwa na nyuma hagamijwe kureba aho igeze.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko ubuhinzi bufite uruhare runini mu guteza imbere igihugu.

Ati “Ubufatanye bwacu na Rwanda Green Fund bwerekana ibyagerwaho inzego za leta zifatanyije n’iz’abikorera. Ubucuruzi buto n’ubuciriritse ni ingenzi cyane mu bukungu bw’u Rwanda rero iyo tubuhaye ibikoresho bukeneye birimo ishoramari, ikoranabuhanga n’ibikoresho bihangana n’ihindagurika ry’ikirere ntabwo tuba duteje imbere ubucuruzi bwabo gusa, ahubwo tuba tunateje imbere ubukungu muri rusange.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko intego yabo ari guteza imbere ubucuruzi n’imishinga irengera ibidukikije kandi ikagira ingaruka nziza ku baturage.

Ati “Gukorana na I&M Bank Rwanda bizadufasha guhuza amafaranga ya leta ashorwa muri iyi mishinga ndetse n’ubunararibonye bw’inzego z’abikorera mu gucunga imari ndetse no guhangana n’ingorane. Ubu bufatanye ntabwo buzaha imishinga izatoranywa inkunga gusa, ahubwo bizabaha kugira n’ubumenyi ku bindi bintu bizabafasha mu gucunga umutungo nko gucunga ingorane ndetse no kubafasha ko imishinga yabo yagera kure by’igihe kirekire.”

Ba nyir’imishinga izatoranywa bazigishwa byinshi ku gucunga umutungo, guhangana n’ingorane, ibijyanye n’amasoko n’ibindi bizatuma ubucuruzi bwabo butera imbere.

I&M Bank Rwanda PLC na Rwanda Green Fund byiyemeje gufasha imishinga ikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda PLC, Benjamin Mutimura, yavuze ko ubuhinzi bufite uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda, bityo bukwiye amahirwe
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yagaragaje ko aya masezerano ari ubufatanye mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi
Abayobozi ba I&M Bank Rwanda Plc na Rwanda Green Fund basinye amasezerano yo guteza imbere imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi kandi itangiza ibidukikije

Special pages