Ni serivisi yashyizweho ubwo hafungurwaga amashami abiri ya I&M Bank (Rwanda) Plc, arimo irya Kigali Height ryavuguruwe ndetse ririmurwa rishyirwa ku gice cyo hasi, n’irya Gacuriro mu nyubako ya Simba Center rizibanda ku ikoranabuhanga.
Ishami rya Gacuriro rifite umwihariko w’ikoranabuhanga aho abakiliya bazajya biha serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ndetse bagahabwa ubufasha n’abakozi babizobereyemo.
Umuyobozi ushinzwe abakiriya ku giti cyabo (Retail Banking) muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Kayihura Yves, yavuze ko Isi iri kwiruka mu Ikoranabuhanga ari nayo mpamvu bashyizeho iri shami rishingiye kuri ryo kugira ngo abakiliya babo bagendane n’igihe.
Ati “Ni urugendo dutangiye ariko tuzakomeza kuko ni ho Isi igana. Hazajya haba hari abakozi bashinzwe kwerekera no gusobanurira abakiliya uko bakwiha serivisi, ku buryo nko mu myaka ingahe iri imbere umukiliya azaba abasha kuza no kwiha serivisi nta muntu uri kumwigisha uko bikorwa.”
I&M Bank (Rwanda) Plc kandi yashyizeho inguzanyo y’agera kuri miliyoni 50 Frw yo kwishyura ishuri ku bana iwabo bafite ubucuruzi kugira ngo bagire ubumenyi buzasigarana ubucuruzi bw’ababyeyi babo.
Kayihura Ati “Tuzi ko abakiliya bacu bafite amasosiyete n’ibigo bayoboye ariko noneho turashaka no kubaka ahazaza h’ayo masosiyete n’ibyo bigo binyuza mu bufatanye butandukanye, inguzanyo zo kwiga ku bana babo, kugira ngo mu gihe kizaza abo bana bazabashe gutera ikirenge mu cy’ababyeyi babo.”
Muri I&M Bank (Rwanda) Plc kandi abashoramari bagiye kuzajya berekwa ahari amahirwe yo gushoramo imari kugira ngo amafaranga yabo yunguke ndetse barusheho gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yavuze ko ibyo bakora byose babikorera abakiliya.
Ati “Ubu serivisi zose wakenera muri I&M icyo ukeneye ni uguhamagara gusa ubundi tukagusangisha iyo serivisi aho uherereye hose, kandi mu buryo bwihuse.”
Nyuma yo gufungura aya mashami habayaho umugoroba wo gushimira abakiliya wabereye Le Youkounkoun ndetse bamwe mu bakiliya bashya barashimirwa.











