00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank yinjiye mu bufatanye na RwandaMotor bugamije koroshya kugura imodoka

I&M Bank Rwanda Plc yinjiye mu Bufatanye n’ikigo gicuruza imodoka, RwandaMotor, bugamije koroshya kugura imodoka binyuze muri gahunda ya I&M Bank Rwanda Plc yitwa ‘Agiserera’.

Ni ubufatanye bwatangijwe ku ya 1 Mata 2026 ubwo RwandaMotor yamurikaga imodoka zayo nshya z’amashanyarazi z’ubwoko bwa Deepal.

Binyuze muri ubu bufatanye umuntu ushaka imidoka muri RwandaMotor azajya yoroherezwa kubona inguzanyo muri I&M Bank binyuze mu nguzanyo ya Agiserera.

Agiserera ni inguzanyo ya I&M Bank Rwanda Plc ifasha ubucuruzi kugura imidoka. Iyi nguzanyo kandi uhabwa igisubizo mu masaha 24 ndetse ikishyurwa mu gihe kigera ku myaka itanu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri I&M Bank Rwanda Plc, Christian Abijuru, yagaragaje ko uretse kuba gutunga imodoka z’amashanyarazi biri muri gahunda ngari ya leta yo gutunga ibinyabiziga bitangiza ibidukikije, ariko bifasha n’uyitunze kwizigama amafaranga.

Ati “ Uretse kuba imidoka z’amashanyarazi zitangiza ibidukikije zifasha n’abantu kwizigama kuko zikoresha amafaranga make. Noneho nko muri ibi bihe ibiciro bya lisansi biri kwiyongera, imodoka y’amashanyarazi ni yo mahitamo meza.”

Umuyobozi Mukuru wa RwandaMotor, Xavier Berbers, yagaragaje ko RwandaMotor imaze igihe icuruza imodoka zikoresha lisansi bityo igihe cyari kigeze ngo batangire gucuruza imodoka zijyanye n’igihe kandi zirengera ibidukikije.

Ati “Igihe cyari iki, tumaze igihe ducuruza imodoka zisanzwe ariko ubu twazanye ubundi bwoko bw’imodoka bushya, bukoresha amashanyarazi ibijyanye na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ibinyabiziga bitangiza ibidukikije. Rero izi ni iza mbere tuzakomeza no kuzana izindi.”

Imodoka za RwandaMotor yazanye ni izo mu bwoko za Deepal. Izi modoka ziri ku biciro biri hagati ya miliyoni 42 Frw na 65 Frw kandi ni nshya.

Rwanda Motor yinjiye mu bigo bicuruza imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda
Rwanda Motor yazanye imodoka zikoresha amashanyarazi gusa
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Motor, Xavier Berbers, yagaragaje ko igihe cyari kigeze ngo batangire gucuruza imidoka z'amashanyarazi

Special pages