Ibi bibazo babigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026, mu biganiro byateguwe n’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, LAF (Legal Aid Forum). Byahurije hamwe abanyamakuru, baganira ku cyateza imbere uyu mwuga.
Ni ibiganiro byateguwe nyuma y’aho muri Mutarama 2026, u Rwanda rwitabiriye isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic Review- UPR’, rugahabwa ibyifuzo 286 ku burenganzira bwa muntu harimo na 29 ibijyanye n’itangazamakuru.
Ikibazo cy’abiyitirira itangazamakuru
Ayanone Solange ufite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Koperative y’Abanyamakuru (MEDECO) yavuze ko hasigaye hari ikibazo gikomeye cy’uko itangazamakuru risigaye rikorwa n’abatari abanyamwuga.
Ati “Muri iki gihe biragoye kumenya ngo ni nde munyamakuru kubera ko abantu bose babaye abanyamakuru batari ab’umwuga kandi mbona ko icyo ari ikibazo gikomeye.”
Amikoro make
Ayanone yagaragaje ko ikibazo cy’ubushobozi buke mu bigo by’itangazamakuru kiri ku isonga mu bituma abanyamakuru b’umwuga kandi bakomeye basezera.
Ati “Iki gihe usanga ibigo by’itangazamakuru bidashobora guhemba neza umunyamakuru kubera ibibazo by’ubukene bikunze kurangwa mu bigo by’itangazamakuru ibituma uwo munyamakuru ahitamo gusezera akajya kwikorera ibindi.”
Ayanone yagaragaje ko kugira ngo ikigo cy’itangazamakuru kibashe kubaho neza bisaba ko kiba gifite abafatanyabikorwa bamamaza ibikorwa byabo muri icyo kigo. Ibyo bituma kibona amafaranga yo kwishyura abakozi bacyo barimo abanyamakuru.
Yavuze ko ikibazo gihari ari uko mu Rwanda isoko ryo kwamamaza ari rito aho usanga ibitangazamakuru bigabana iryo soko n’abakora ku mbuga nkoranyamba.
Ati “Iyo ikigo cy’itangazamakuru kidahemba neza umunyamakuru birangira agiye gushinga umuyoboro wa YouTube ugasanga nyuma asigaye ahanganira isoko nacya kigo cy’itangazamakuru.”
Politiki ishaje y’itangazamakuru
Ayanone yavuze ko kutagira politiki y’itangazamukuru ivuguruye biri mu bibazo bikomeje kuzonga abanyamakuru kubera ko bituma umwuga bakora utabasha gutera imbere.
Ati “Politiki y’itangazamakuru cyangwa amategeko agenga itangazamakuru ndetse n’andi mategeko yagiye aza muri iki gihe cy’ikoranabuhanga hari ukuntu agongana n’amategeko asanzwe agenga uyu mwuga rero niyo mpamvu iyo politiki ikwiriye kuvuguruwa.”
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ayanone yavuze ko ikibazo kijyanye n’uburinganire mu itangazamakuru ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri mu bituma abagore n’abakobwa mu itangazamakuru batisanzura uko bikwiye cyangwa ngo bawujyemo.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga yagaragaje ko uyu muryango uzakora ibishoboka byose kugira ngo uteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’abawukora.
Ati “Ibihe tugezemo itangazamakuru rigomba guhabwa agaciro byongererwa imbaraga, abanyamakuru bagahabwa ubushobozi, Igihugu kigomba gushyiraho uburyo butuma umwuga w’itangazamakuru ugirira akamaro abawukora.”
Yasabye ko politiki y’itangazamakuru yakwihutishwa kugira ngo umwuga w’itangazamakuru ubashe gutera imbere.
Gusa yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kubakira ubushobozi abanyamakuru bahugurwa ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye, gutangaza inkuru zifite ubuziranenge ndetse n’ibindi.










