Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa SP, Habimana Claudien, ubwo yaganiraga na The New Times.
Uyu muyobozi yagaragaje ko uyu mushinga uzafasha urwego rw’ingufu mu Rwanda kandi ko bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu kuko bizafasha igihugu kuzigama gaz nyinshi yo gutekesha.
Yasobanuye ko ari umushinga uri mu byiciro bibiri aho icya mbere ari icyo kubaka ibigega bizajya bishyirwamo gaz ikoreshwa umunsi ku wundi ari nawo warangiye kubakwa mu gihe igice cya kabiri ari icyo kubaka ibigega bizabikwamo gaz yo gutekesha mu buryo bwo kuzigama ari byo biri gukorwa ubu.
Ibi bigega mu gihe bizaba bimaze kuzura bizaba bifite ubushobozi bwo kubika toni 9000.
Ni ubushobozi bushobora gufasha igihugu kubona gaz yo gutekesha mu gihe kingana n’amezi abiri.
Habimana yavuze ko kugeza ubu ibikoresho by’ingenzi byamaze kugera mu Rwanda mu gihe Guverinoma nayo ikomeje kubaka imihanda igera kuri ibyo bigega.
Ati “Duteganya gutangiza ibi bikorwa muri Nyakanga umwaka utaha.”
Yavuze ko amafaranga uwo mushinga uzatwara yavuye kuri miliyari 38 Frw yari yagenwe akaba azagera kuri miliyoni 44$ ni ukuvuga miliyari 60 Frw kubera ikiguzi cy’ibiciro by’ibikoresho byazamutse n’ibindi byagiye byongerwa mu mushinga.
Yerekanye ko inyigo y’uwo mushinga yari yarakozwe mbere ya Covid-19 kandi igiciro cy’ibyuma bikoreshwa cyariyongereye, hanongerwaho ibigega bibiri bya gaz ikoreshwa buri munsi bifite ubushobozi bwo kubika nibura toni 100 buri kimwe byatumye ingengo y’imari yiyongera.
Muri Mutarama 2026, biteganyijwe ko hazatangira gukoreshwa by’agateganyo, ibigega bizajya bishyirwamo gaz ikoreshwa buri munsi.
Kuri ubu gaz itekeshwa u Rwanda rukoresha ivanwa mu mahanga mu hakiri gushyirwa mu bikorwa umushinga wo gutunganya gaz methane ngo ibe yakorwamo iyo gutekesha aho biteganyijwe ko ishobora gutangira kuboneka bitarenze 2027.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko 75% by’ingo zo mu Rwanda zikoresha inkwi mu guteka, 18% zigakoresha amakara naho 5,4% zikoresha gas.
Mu Mujyi wa Kigali, ingo zitekesha gas ni 23%, izitekesha inkwi ni 17% mu gihe izitekesha amakara ziri ku kigero cya 51%.








Ibitekerezo 0