Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga Inama ya 46 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bya OIF yabereye i Kigali.
Manda ya kabiri ya Mushikiwabo yatangiye mu Ugushyingo 2022, bivuze ko asigaje umwaka urengaho gato ngo abe yushije ikivi cye.
Mushikiwabo yavuze ko kuri gahunda y’inama y’Abaminisitiri hari harimo no kuganira ku gihe abashaka kujya mu mwanya yicayemo bazatangirira gutanga kandidatire zabo, ibintu bigomba kumara amezi atandatu biyamamaza.
Ati “Muri urwo rwego nasabwe n’ibihugu byinshi bivuga ko bishaka gushyigikira kandidatire yanjye, navuze ko ntari nka Abdou Diouf wayoboye manda eshatu. Mu by’ukuri byanejeje, byankoze ku mutima kubera ubusabe bw’ibihugu byacu binyamuryango.”
Kugeza ubu Abdou Diouf wo muri Sénégal ni we wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF igihe kirekire, ni ukuvuga hagati ya 2003 na 2014.
Mushikiwabo yavuze ko azabanza kubaza ubuyobozi bw’igihugu cyamwohereje [u Rwanda] kuko abakandida batangwa n’ibihugu binyamuryango.
Yanahamije ko azabanza kureba niba imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hagendewe ku mategeko yo mu Rwanda itamubera imbogamizi kuko ayegereje. Yavutse mu 1961.
Ati “Nzasubiza ibi bihugu nyuma yo kuganira n’abayobozi b’igihugu cyanjye.”
Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019. Manda ya kabiri yayitorewe mu Ugushyingo 2022, mu nama ya 18 yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie:OIF), yateraniye i Djerba muri Tunisie.







