Umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga muri iyo minsi itanu ni toni 9793, zirimo iz’ikawa 137 zinjije miliyoni 713 Frw, toni 1135 zinjije miliyari 4,7 Frw naho imboga zanganaga na toni 298 zinjije miliyoni 799 Frw.
Imbuto u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga zipima toni 259, zinjije miliyoni 188 Frw, naho indabo zagurishijwe ni toni 11 zaguzwe miliyoni 88 Frw.
Ibihingwa bitandukanye (ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi) bipima toni 7598, byinjirije u Rwanda miliyari 7 Frw.
Amatungo n’ibiyakomokaho byagurishijwe ni toni 355, yaguzwe miliyoni 957 Frw.
Umusaruro muri rusange wagurishijwe mu bihugu nk’u Bwongereza, u Buholandi, Bangladesh, u Bufaransa, u Budage n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.





