00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyari 1.301 Frw mu 2025

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2025 bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1 $, ni ukuvuga angana na miliyari 1.301 Frw.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore ubwo yaganiraga n’abagize Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda.

Yerekanye ko mu mwaka wa 2025, ibyoherezwa mu mahanga byinjirije u Rwanda agatubutse kuko byageze kuri miliyoni 893,1 z’Amadorali ni ukuvuga 1.301.159.552.579 Frw.

Mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga muri uyu mwaka, ikawa ni yo yinjirije igihugu agatubutse kuko yinjije arenga 116.181.240$. Ni ubwiyongere budasanzwe ugereranyije n’uko umwaka wari wabanje wa 2024, ikawa y’u Rwanda yari yinjije miliyoni 78,7 z’Amadorali.

Kuba ikawa y’u Rwanda yakwinjiza amafaranga nk’aya byaherukaga muri 2023 aho yari yinjije miliyoni 115,9 z’Amadorali.

Amafaranga icyayi cy’u Rwanda cyinjirije igihugu yo yagabanyutseho kuko mu 2025 cyinjije miliyoni 110,9 z’Amadorali mu gihe umwaka wari wabanje cyari cyinjije miliyoni zirenga 114,9 Frw.

Ibireti na byo byinjirije u Rwanda 7.445.846 y’Amadorali avuye kuri 8.063.749 z’Amadorali byari byinjije mu 2024.

Ku ruhande rw’ibikomoka ku mboga, imbuto n’indabo u Rwanda rwinjije arenga miliyoni 86,08 Frw avuye kuri miliyoni 75,1 y’Amadorali byinjije mu mwaka wari wabanje.

Minisitiri Dr. Ndabamenye yibukije ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura amadevize rwinjiza avuye mu byo rwohereza mu mahanga nk’uko NST2 ibigaragaza, akagera kuri miliyari 1,5 z’Amadorali.

Muri gahunda y’u Rwanda y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ibihingwa byoherezwa mu mahanga nk’ibikomoka ku mbuto, imboga n’indabyo, bukava kuri hegitari 1.373 zikagera kuri hegitari 14.733 bikazanazamura umusaruro ukava kuri toni 7.222 ku mwaka ukagera kuri 91.073.

Ku bijyanye n’icyayi na byo gahunda ni ukongera ubuso buhingwaho bukagera kuri hegitari 40.000 bikazafasha mu kongera umusaruro wabyo mu gihe ku ikawa uretse kuzamura ubuso buhingwaho hari na gahunda yo kongera umusaruro ukagera ku bilo bine ku kigiti bivuye kuri bibiri mu gihe igiciro cyagera ku madorali 12 ku kilo avuye ku madorali atandatu.

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi ziri gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gukuba kabiri umusaruro u Rwanda rufite.

Ati “Twari dusanzwe dufite gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi, ifitemo ibikorwa bitandukanye nko guhuza ubutaka no gutanga inyongeramusaruro, ariko ubu byaranogejwe tubishyira ku buso buzwi.”

Yakomeje ati “Twakoze ibarura ku butaka harimo abahinzi batandukanye tukaba twaragize hafi ubuso bugera kuri hegitari 600.000 aho tugenda dukora ivugururabuhinzi, kwiga uko bahinga, abahinzi tubafasha gukoresha ikoranabuhanga, kubona imbuto n’ifumbire, gukoresha ibindi byunganira ubutaka ndetse tukanafasha n’abahinzi kubona amasoko y’uwo musaruro.”

Yashimangiye ko iyo gahunda yiswe iyo gukora ibigega by’ibiribwa ‘food basket site’ izafasha mu gukuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi ndetse no kurenzaho.

Ku bijyanye n’ubworozi na bwo umusaruro wariyongereye kuko nk’umusaruro w’amata wabonetse ungana na litiro 1.152.514, umusaruro w’inyama ungana na toni 219.523, ifi ugera kuri toni 52.439 mu gihe uw’amagi wabaye toni 29.855 mu mwaka wa 2024/2025.

Ibyoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni 1.301 Frw mu 2025

Special pages