Byagarutsweho ku wa 14 Ugushyingo 2025, ubwo abagize iyi Komisiyo, bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo ari kumwe n’Umuyobozi wa RTDA ku myanzuro y’Inteko Rusanye y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 28 Gicurasi 2024 itarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.
Mu bibazo byibanzweho ni ibishingiye ku buziranenge bw’imihanda yubakwa ugasanga irashyirwamo ibiremo itaramara kabiri, hakibazwa impamvu ibitera.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko mu mihanda 30 yafashweho urugero 10 ingana na 33% itari yujuje ibipimo by’ubukomere ari na byo byatumye hashyirwamo biriya biremo.
Ibyo bibazo byagaragaye mu muhanda Ngoma-Ramiro, Kibugabuga, Shinga-Gasoro, Pindura-Bweyeye, Nyamagabe, Huye-Kitabi n’indi yagiye igaragaramo ibibazo
Depite Karinijabo Barthelemy, yavuze ko imihanda ijya kubakwa iba yakorewe inyigo bityo bitakabaye byumvikana uburyo isenyuka itaramara kabiri.
Ati “Kuki mu gukora inyigo hatizwe ku miterere ya buriya butaka, n’aho umuhanda uzanyura ngo bamenye ngo ibikoresho bizubakishwa umuhanda wa Kibugabuga bitandukanye wenda n’uwa Pindura-Bweyeye ku buryo cya kibazo cy’ibiremo twakomeje kuvuga kitazajya kigaragara?”
Yakomeje ati “Bikenewe kwitabwaho muri ubwo buryo, kugira ngo tugire umuhanda dushaka ukomeye kandi uramba hashingiwe ku nyigo zakozwe n’impuguke kandi zizewe, ziturinde kuzajya tugira imihanda nk’iyi yuzuye ibiremo. Ngira ngo kugira imihanda yuzuye ibiremo nta n’ubwo ari n’imitako myiza ku mihanda yacu.”
Visi Perezida wa Komisiyo, Murumunawabo Cecile ati “Ese niba ibipimo byanyu biba byuzuye bigenda bite ngo imihanda yangirike igitangira? Niba ibyo Umugenzuzi Mukuru agaragaza mutabyemera nta n’ubwo muzikosora.”
Nyirabazayire Angelique yagize ati “Ikiremo ni ikiremo, kiraterwa ahantu, iyo cyatewe mu mwenda biba byatangiye kuba bibi. Rero twongere dushyire imbaraga mu kugendana, mu guherekezanya mu ikorwa ry’umuhanda kuko birapfira mu bikoresho, birapfira mu ikurikiranabikorwa. Bibaye byiza hajya hapimwa ibikoresho mbere y’uko babizana.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yemereye Abadepite ko bidakwiye kubona umuhanda ushyirwamo ibiremo kandi ari bwo ukimara gukorwa.
Ati “Reka twemeranye ko bidakwiye kubona umuhanda ushyirwamo ibiremo ukimara kwakirwa. Wavuga ko ahakiri ikibazo hashingiwe ku bantu ku giti cyabo kurusha uko ari ibikoresho bikoreshwa.”
Igisubizo kirambye kizaba ikihe?
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029, u Rwanda ruzatera imbere mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo bitandukanye n’ibindi bizatuma umuturage arushaho kuzamuka mu bukungu.
Biteganyijwe ko muri byo, hazubakwa, hanasanwe ibilometero birenga 300 by’imihanda ku rwego rw’igihugu, ibilometero birenga 500 by’imihanda y’imigenderano bizakorwe mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro n’ibindi bicuruzwa ku masoko.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu kunoza inyigo no kubaka ubushobozi hagamijwe kwirinda ko ibibazo byagaragaye mu kubaka imihanda byakomeza kugaragara.
Yavuze ko ku bibazo bishobora guterwa n’imiterere y’ibihe hari gukorwa inyigo y’igihe kirekire nko ku gipimo cy’imvura hagakorwa igenzura ry’imvura ishobora kuzagwa mu myaka irenga 1000 mu gihe mbere harebwaga gusa ku myaka 100.
Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ko iyo bigaragaye ko umuhanda wangiritse utaruzura igiciro cyo kuwusana gitangwa na rwiyemezamirimo wawubatse ariko ko ari ibintu bidakwiye.
Ati “Nubwo ikiguzi cyo gusana kijya ku wubatse uwo muhanda ariko ntabwo biba bishimishije. Twumvikanye n’Abadepite ko nka Minisiteri y’ibikorwaremezo na RTDA twongera imbaraga cyane mu bijyanye n’ubugenzuzi kubera ko akenshi biterwa n’ibitarakozwe neza mu gihe umuhanda wakorwaga.”
Yavuze ko kuri ubu hari uburyo bwo gupima ibikoresho bizifashishwa mu iyubakwa ry’umuhanda mbere y’uko imirimo itangira ariko ko usanga hari amakosa yakozwe ashobora gutuma imihanda yangirika mbere y’uko ishyikirizwa Leta mu buryo bwa burundu.
RTDA ivuga ko imihanda yubakwa mu Rwanda ibarirwa ko izakoreshwa imyaka 20 ikabona kuvugururwa, ariko bitabuza ibikorwa bya buri munsi byo kuyitaho aho yagira ibibazo. Gusa hari imihanda nka Kigali-Muhanga-Huye, Kigali-Rwamagana-Kayonza n’indi imaze imyaka irenga 25 ikoreshwa itaravugururwa ari na yo usangamo ibinogo byinshi.
Minisitiri Gasore yemeje ko hagiye kuzanwa imodoka n’imashini zizajya zifashishwa mu kugenzura ubuziranenge bw’imihanda kandi zitezweho kugira uruhare rukomeye mu gutuma hubakwa imihanda ikomeye kurushaho.
Ati “Haje imodoka ifite ubushobozi bwo kunyura ku muhanda ikagenda ipima udasenye kandi ikaguha amakuru muri ako kanya. Ibyo bifasha cyane cyane ku muhanda ukiri kubakwa utarashyiraho kaburimbo ya nyuma. Uhanyura mbere y’uko ishyirwaho kugira ngo niba hari igikosorwa gikorwe.”
Depite Niwemahoro Wassila yavuze ko iyo modoka izajya ikoreshwa mu gusuzuma ubukomere bw’umuhanda izaba igisubizo ariko yemeza ko ikwiye gukoreshwa mu buryo buboneye bugamije gukemura ikibazo bya burundu.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele













