00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitunguru byangirikaga nyuma yo gusarurwa byavugutiwe umuti

Abahinzi n’abacuruzi b’ibitunguru mu Turere turimo Rubavu na Rulindo bataka igihombo bagira kubera kutagira uburyo bwo gufata neza umusaruro ku buryo umara igihe kirekire.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko hari kubakwa inzu zizajya zifashishwa mu kumisha no gufata neza umusaruro w’ibitunguru ku buryo umara amezi atandatu utarangirika.

Ibi byatajwe n’umuyobozi w’umushinga wo gufata neza ibiribwa no kunoza uruhererekane nyongeragaciro (SFVCM) Rusingizandekwe Aimable, ku wa 3 Mata 2026.

Yagize ati “Ibi bikorwaremezo biri kubakwa muri Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare bizuzura bitwaye asaga Miliyari 3 Frw.”

Yavuze ko bigamije kugabanya ibihombo abahinzi n’abacuruzi bahuraga na byo.

Umucuruzi witwa Shimwa Aline Gloria, umaze imyaka Umunani acuruza ibitunguru, yavuze ko ahura n’ibihombo byinshi biterwa n’itandikaniro rimubaho mu gihe abivana ku bahinzi abijyana ku isoko.

Yagize ati “Njye hari ubwo ndangura ibitunguru nkishyura ibihumbi 60 Frw nabijyana ku isoko ngasanga biri kugurwa ku giciro kiri hasi cyane ariko kuko mba nirinda ko byamfana nkabitangira ibihumbi 40 Frw, urumva ko mba nkorera mu bihombo gusa.”

Ibihombo si we gusa bigeraho kuko na mugenzi we witwa Benimana Boniface, avuga ko yatangiye umwuga wo gucuruza mu 1998, ariko imbogamizi ahorana ari ukubura ubwumishirizo.

Ati “Njye mu gihe cya Covid 19 nahombye miliyoni 15 Frw kuko nta bakiliya twabonaga nyamara iyo nza kubona ubwumishirizo ibitunguru byanjye ntibyari guhomba.”

Izi nyubako zizafasha kugabanya iyangirika ry’ibitunguru, rive kuri 15% rigere kuri 7%.

Kuva mu 2020-2025, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibitunguru bingana na toni ibihumbi 31, byinjiza asaga miliyari 26,6 Frw.

Abacuruzi b’ibitunguru mu bihombo bikakaye mu Karere ka Rubavu
Hubatswe ubwumishirizo bugamije kugabanya ibihombo abahinzi n'abacuruzi b'ibitunguru bahura na byo

Special pages