00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu guteza imbere agace k’ibirunga n’umuhora wa Vunga binyuze mu mushinga wa VCRP

Hashize imyaka agace k’Ibirunga n’Umuhora wa Vunga byibasirwa n’ibiza, bikangiza imyaka, ibikorwaremezo ndetse n’abantu bakahasiga ubuzima.

Ibyo byatumye guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi bishyiraho umushinga VCRP (Volcanoes Community Resilience Project) ugamije kubungabunga ibyo bice no gukumira ko ibiza byakomeza kwangiza imibereho myiza y’abaturage.

Uyu mushinga uzatwara arenga miliyoni 300$ (miliyari 435,6 Frw) ugabanyijemo ibice bine by’ingenzi birimo gukumira imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusana ubutaka n’ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bw’abafatanyabikorwa byose bigamije gufasha abaturage batuye muri aka gace kugira imibereho myiza.

Mu gukumira imyuzure hazashyirwaho ibikoresho bipima imyuzure ku migezi n’inzuzi biri mu muhora wa Vunga, aho hamaze gushyiraho sitasitiyo zigera kuri 15 zigenzura igipimo, umuvuduko n’ubwinshi bw’amazi mu migezi, aho bizakorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB).

Mu Gusana ubutaka byo bizakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) aho bazakora ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, guca amaterasi y’indinganire cyane ko aka gace kagizwe n’imisozi miremire ndetse no kwigisha abaturage uburyo bwo kuyobora amazi mu mirima yabo.

Hateganyijwe gukwirakwiza pepiniyeri no gutera amashyamba mashya (afforestation) kuri hegitari 1.177, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 10.388, aho hamaze guterwa ibyo biti birenga ibihumbi 86.

Hazakorwa kandi ibikorwa byo gusana no gusazura amashyamba (reforestation) kuri hegitari 2.955.

Umushinga uteganya guca amaterasi y’indinganire kuri hegitari 12.740, aho hamaze gucibwa 87 muri yo, n’aho amaterasi yikora (Contour bank terraces) ateganyijwe kujya kuri hegitari 81.376, hamaze gukorwa hegitare 47.

Muri uyu mushinga kandi hazatangwa ibigega by’amazi ibihumbi 10, birimo 140 bimaze gutangwa ndetse n’inka ibihumbi 10 binyuze muri gahunda ya Girinka, kuri ubu hamaze gutangwa inka 40.

Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Muri uyu mushinga hakubiyemo n’ibikorwa byo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibikorwa byo kuyagura bikaba biteganyijwe ko bizatwara agera kuri miliyoni 230$.

Iyi pariki ubusanzwe iri ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 ariko kubera ibikorwa bya muntu bikomeza kugenda bigongana n’iby’inyamaswa, iyi pariki izongerwaho hegitari 3.740 bingana na 23% by’ubuso isanzwe ifite.

Mu kwagura pariki kandi bizasaba ko abantu batuye ahazagurirwa pariki ndetse n’abari mu nkengero zaho bimurwa bagashakirwa ahandi ho gutura kandi hihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Abahafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’amahoteli bo bazagurirwa cyangwa bagire hoteli yo mu ishyamba imbere ariko ikazakurikiza amabwiriza agenga hoteli ziri muri pariki, nko gutera ibiti byatoranyijwe byo gutera mu ishyamba, no kutagira igice kinini kidateyemo ibiti.

Mu cyiciro cya mbere cyawo hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo kubaka umudugudu mushya w’icyitegererezo ‘Smart Green Village’, uzatuzwamo imiryango 510 ituye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Abaturage bazimurwa batangiye kwigishwa ubuhinzi bugezweho kandi bwihanganire imihindagurukire y’ibihe ndetse bashyirirwaho Ikigo kigamije guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’imboga ‘Kinigi Horticulture Hub’, iki kigo kigizwe n’inzu zihingwamo ‘greenhouses’ zifite ubuso bwa metero kare 1.250.

Ku ikubitiro hahise hahingwamo poivro, inyanya na cocombre kubera ko ari ibihingwa bifite isoko ryagutse kandi byunguka ndetse biteganyijwe ko bizajya byinjiza miliyoni 45 Frw buri mwaka, mu gihe ikiguzi cyo kuhitaho ari miliyoni 11 Frw.

VCRP ni umushinga watangiye mu 2023 uzamara imyaka itanu, bivuze ko uzarangira mu 2028. Uyu mushinga kandi ukorera mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gakenke na Muhanga, nk’udukunze kwibasirwa n’ibiza.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ibigo bitandukanye, birimo Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Mutungo Kamere w’Amazi (RWB), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Iteganyagihe (Meteo- Rwanda), Ikigo cy’Igihugu cyita ku Iterambere (RDB) naho guhuza ibikorwa by’umushinga bigakorwa na Minisiteri y’Ibidukikije.

Bimwe mu bikorwa byakozwe ku ikubitiro ni ukwigisha abaturage bazimurwa ubuhinzi bugezweho binyuze mu nzu z'ubuhinzi zigezweho (green houses)
Abaturiye aka gace bashyiriweho ibikorwa byo guhinga muri green house
Muri uyu mushinga ubuso bwa Pariki y'ibirunga buzongerwa
Umushinga wa VCRP uzakorera mu turere umunani tuzwiho kwibasirwa n'ibiza

Special pages