00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Green Party yabonye abayobozi bashya

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR Green Party, bo mu Ntara y’Iburengerazuba, batoye abayobozi bashya, basimbura abasoje manda ku rwego rw’intara, bahabwa umukoro wo guhangana n’ibabazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

Aya matora yabaye ku Cyumweru, tariki 30 Ugushyingo 2025 muri kongere y’ishyaka DGPR ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi.

Sibomana Hussein ni we watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba, ni mu gihe uwatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye kuri Green Party ari Mukasine Angelique.

Uwizeye Clarise we yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko.

Sibomana Hussein watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba yasimbuye kuri uyu mwanya Ntihanuwayo Modeste usigaye ari Komiseri muri Green Party ushinzwe amatora n’ubukangurambaga.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya DGPR bo mu Ntara y’Iburengerazuba bagaragaje ko bagiye kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, nk’uko babisabwe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’urubyiruko mu ishyaka rya Green Party mu ntara y’Iburengerazuba Uwizeye Clarisse ati “Tugiye kwegera urubyiruko ruri mu giturage aho dutuye tubigishe uko bagomba kwitwara, turacyafite ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda nk’abana basambanywa bagaterwa inda, akenshi usanga bituruka ku kutagira abajyanama bazima bababa hafi no kudasobanukirwa, nyuma kandi ubuzima bwabo bukaba bubi.”

Umuyobozi wa DGPR mu Ntara y’Iburengerazuba, Sibomana Hussein yagize ati “Dufite gahunda yo gukora dufatanyije n’inzego z’ibanze z’aho dutuye no kwegera imiryango kugira ngo ibibazo birimo nicy’abangavu basambanywa bagaterwa inda biba amateka.”

Perezida w’Ishyaka DGPR, Senateri Dr. Frank Habineza, yavuze ko ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa abangavu kimaze kuganirwaho kenshi, ndetse gikenewemo n’uruhare rw’ababyeyi.

Ati “Ntiyari amatora yo kuzuza inzego zitandukanye gusa, habayeho n’amahugurwa yo kwibutsa imikorere na gahunda z’ishyaka, aho twabasabye gufatanya n’inzego z’ibanze aho batuye mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, birimo amakimbirane yo mu miryango n’abana bata ishuri n’imihindagurike y’ibihe kandi binyuze mu buryo bw’amahoro.”

“Abangavu basambanywa bagaterwa inda ni ikibazo kimaze kuganirwaho kenshi kikanagaragazwa nk’igiteye inkeke, hagiye hatekerezwa kubigisha uburyo bakwirinda, gusa ntibivanaho uruhare rw’ababyeyi bafatanyije n’amadini rwo gusaba abana kwitwara neza.”

Senateri Dr. Habineza avuga ko nka DGPR abereye umuyobozi ishimira Leta y’u Rwanda yagiye yumva byinshi mu bitekerezo byayo byiza bihindura imibereho y’Abanyarwanda ikabishyira mu ngiro.

Abayoboke ba Green Party mu Ntara y'Iburengerazuba basabwe guhangana n’inda zitifuzwa ziterwa abangavu
Senateri Habineza Frank avuga ko ikibazo cy’inda zitifuzwa ziterwa abangavu kimaze kuganirwaho kenshi, ndetse gikenewemo n’uruhare rw’ababyeyi
Sibomana Hussein, yatorewe kuba Umuyobozi wa DGPR mu Ntara y’Iburengerazuba
Abayobozi batandukanye b'Ishyaka DGPR bitabiriye Kongere y'Intara y'Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi

Special pages