Ibi ni bimnwe mu byagarutsweho mu bukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu bwa “Turindane, Tugereyo Amahoro”, bugamije gukangurira abaturage kugenda neza mu muhanda mu kwirinda impanuka zo mu muhanda zahitana ubuzima bwabo.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, nka kamwe mu dufite agace gakunda kuberamo impanuka, ka Nyakiriba.

Bwatangijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, wari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko umuhanda utari ukwiye kuba ahantu abantu bapfira.

Ati "Ntabwo twifuza ko umuhanda uhinduka aho abantu baburira ubuzima, dukeneye ko ufasha abaturage guhindura ubukungu, kandi ukabafasha guhahirana."

Yakomeje asaba abashoferi muri rusange kwita ku binyabiziga batwara.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yavuze ko ubukangurambaga batangirije muri Rubavu buzagera mu gihugu hose, asaba abakoresha umuhanda kwibuka kurindana kugira ngo bagere iyo bajya mu mahoro.

Ati “Turindane (Ndinda nkurinde) abakoresha umuhanda twibuke gukorerana uburinzi, murinde abeho nawe ubeho, turifuza ko abatwara ibinyabiziga barangwa n’ikinyabupfura, kuko impanuka nyinshi zirimo ziratezwa natwe ubwacu, ntitukitwaze imiterere y’imihanda yacu.”

Yibukije abakoresha umuhanda guhindura imyitwarire, uko batwara ibinyabiziga, bakumva ko umuhanda bawusangiye n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye, yavuze ko impanuka zishe abantu 26 muri iyi ntara mu mezi atatu.

Ati “Twebwe abakoresha umuhanda twibukiranye, dushyiremo imbaraga twumve ko iyo dutwaye ibinyabiziga tutirukanka ngo dutakaze ubuzima, ahubwo tugamije kuburengera, kuko impanuka twagize mu mezi atatu zose hamwe zirenga 21 zatwaye ubuzima bw'abantu 26. Ni nako kandi muri izo mpanuka zakomerekeyemo abaturage 331.”

Abayisenga Pacifique, umaze imyaka 13 akora akazi ko gutwara abantu kuri Moto mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ubutumwa bahawe babwishimiye kandi buza kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati “Ubutumwa twahawe twabwishimiye kuko butwibutsa kwitwararika mu muhanda, tukoroherana kuko rimwe na rimwe ubumenyi buke bw’abakoresha umuhanda bugira uruhare mu guteza impanuka, ariko buri wese abigize ibye impanuka zagabanyuka ku rwego rushimishije.”

Mu mezi atatu ashize mu Ntara y’Iburengerazuba bigaragara ko mu Karere ka Nyamasheke nta muntu n’umwe waburiye ubuzima mu mpanuka, gakurikirwa na Karongi ifite umuntu umwe waburiye ubuzima mu mpanuka, mu gihe Nyabihu ibarurwamo abagera kuri 7 baburiye ubuzima mu mpanuka ari nayo ifite benshi.

Abamotari basabwe kwirinda impanuka
Abamotari basabwe kwirinda impanuka
Ubukangurambaga bwa Turindane, Tugereyo Amahoro bwatangirijwe i Rubavu
Ubukangurambaga bwa Turindane, Tugereyo Amahoro bwatangirijwe i Rubavu
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko ubukangurambaga batangirije muri Rubavu buzagera mu gihugu hose
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko ubukangurambaga batangirije muri Rubavu buzagera mu gihugu hose
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yibukije abaturage ko umuhanda udakwiriye kuba aho abantu baburira ubuzima
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu yibukije abaturage ko umuhanda udakwiriye kuba aho abantu baburira ubuzima