Ibyo ni ibyagaragajwe n’Ubuyobozi bwa Youth Volunteer mu ntara y’iburengerazuba.

Uku kwezi kw’ibikorwa by’ubukorerabushake, byasojwe ku wa 31 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro hakozwe ubukangurambaga mu kurwanya ibiza haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, kurwanya inzoga z’inkorano, ibiyobyabwenge no gusanira umuturage.

Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Polisi y’u Rwanda, CSP Jackline Urujeni, witabiriye uyu muganda wabereye mu Karere ka Rutsiro, yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rw’akorerabushake gukomeza kugira Uruhare mu bikorwa birimo gukemura ibibazo bibangamiye Abaturage.

Ati “Mukomeze gukumira ibyaha bitaraba, gutangira amakuru ku gihe, gufata neza ibiti byatewe no kurwanya ibiyobyabwenge, urubyiruko mwese mugomba kwinjira mu gukorera ubushake kuko ari ahantu heza mwatangira umusanzu wany mu kubaka Igihugu.”

CSP Urujeni yashimiye ibikorwa byakozwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’Iburengerazuba.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu ntara y’iburengerazuba, Ntawuruhunga Abdulmadjid mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko muri uku kwezi, ibikorwa byakozwe n’uru rubyiruko bifite agaciro k’asaga Miliyoni 75 Frw.

Ati “Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Ntara y’Iburengerazuba muri uku kwakira rwubatswe inzu 25 bavugurura 96, bubatse ubwiherero 359 banavugurura 240, bateye ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka 91,537, basannye imihanda y’imigenderano ingana na 17 km, banakoze ubukangurambaga kuri gahunda za Leta bwitabiriwe n’abarenga 37,000 byose bifite agaciro k’asaga Miliyoni 75 Frw.”

Mu bikorwa byakozwe mu ntara y’iburengerazuba, Akarere ka Rutsiro kihariye igice kinini, kuko kakoze ibikorwa by’arenga Miliyoni 51 Frw.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu ntara y’Iburengerazuba rwitabiriye uyu muganda rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ntawuruhunga Abdulmadjid yatangarije igihe ko mu kwezi kumwe bakoze ibikorwa by'asaga Miliyoni 75 Frw
Ntawuruhunga Abdulmadjid yatangarije igihe ko mu kwezi kumwe bakoze ibikorwa by'asaga Miliyoni 75 Frw
Abamotari basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Abamotari basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibyaha