Iyi filime yasohotse mu 2023 yerekaniwe aho iyi ambasade ikorera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 05 Werurwe 2026, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, wizihizwa ku wa 08 Werurwe buri mwaka.
Yubakiye ku nkuru y’umugore witwa Hai Qing wo mu Bushinwa, wayikinnyemo ari umwarimu witwa Zhang Guimei wubatse ikigo cy’amashuri yisumbuye mu cyaro cy’icyo gihugu, mu guha uburezi abana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye, hagamijwe ko baniga bakaminuza.
Igaruka ku rugendo rwa Zhang Guimei mu kurwana ishyaka ry’uko buri mukobwa wese yiga, akagira uruhare mu kugena ahazaza he inzozi ze zikaba impamo.
Igaragaza uyu mugore arwanira ishyaka abana b’abakobwa bo mu miryango idafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri akabajyana kuryigamo ku buntu, ndetse akanahindura imyumvire y’ababyeyi bakennye bumvaga ko umwana wabo w’umukobwa adakwiye kujya kwiga ahubwo ko agomba kubafasha imirimo yo mu rugo nko guteka.
Chargé d’Affaire wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Lin Hang, yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwerekana iyi filime mu Rwanda, ari ukwibukiranya indangagaciro ibihugu byombi bihuriyeho mu guteza imbere imyigire y’umwana w’umukobwa, no kwibutsa abakobwa ko badakwiye kwisuzugura.
Ati ‘‘Buri muntu wese harimo n’abakobwa, uko byaba bimeze kose yaba akennye cyangwa akize, ntiyisuzugure [...]. Dukeneye guhuza imbaraga, buri wese n’abakobwa bakagira amahirwe angana ku burezi no ku kazi, akaba yaba umunyepolitike, umuganga n’ibindi.’’
Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Batamuriza Mireille, wavuze ko iyi filime yerekaniwe mu Rwanda inibutsa ko atari uruhare rw’u Bushinwa aho yakiniwe, ahubwo ko bikwiye kwibutsa na buri wese mu Rwanda ko akwiye kubigira ibye agashyigikira imyigire y’umukobwa.
Ati ‘‘Ntibibujije ko njyewe nk’umuntu ku giti cyanjye naba nturanye n’ishuri, nkareba umwana uhura n’ibibazo kandi atsinda, nibura nkamukuriraho iyo mbogamizi’’.
Rukiriza Umwali Phiola w’imyaka 18, ni umwe mu banyeshuri b’abakobwa biga kuri FAWE Girls School bajyanwe kureba filime ‘Beyond the Clouds’.
Yabwiye IGIHE ko iyi filime yamukanguye akagira intego ko ubwo we yagize amahirwe yo kwiga ku kigo cyiza, azaharanira gutsinda akagira uruhare mu kuba yazafasha abakobwa baturuka mu miryango ikennye, na bo bakazabasha kwiga.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, Lieke Van De Wiel, yavuze ko filime ‘Beyond the Clouds’ yerekaniwe mu Rwanda, ari no kwibukiranya ko hakeneye imikoranire ya buri wese mu gukumira ko abana b’abakobwa bava mu ishuri.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, igipimo cy’abakobwa biga amashuri abanza cyageze kuri 94%, icy’abahungu kigera kuri 92%.
Nubwo umubare w’abiga amashuri abanza ari uri hejuru, muri rusange 17,8% by’Abanyarwandakazi ntibize. Gusa nko mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, igipimo cy’umubare w’abakobwa bagiye kwiga Icyiciro cya Mbere cy’amashuri yisumbuye cyarazamutse kigera kuri 54,6%.













