00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyinjiriza u Rwanda akayabo ni byo Abaturarwanda batishimiye

Serivisi, inkingi mwikorezi yinjiriza akayabo u Rwanda ariko imikorere yayorikaba ikomeje kuba agatereranzamba kuko Abanyarwanda batishimira uburyo serivisi zitangwamo.

Mu 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18.785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, muri Werurwe 2025 cyatangaje ko serivisi zagize uruhare rungana na 48% muri uyu musaruro.

Umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kabiri cya 2025 wari miliyari 5.798 Frw, aho serivisi yihariye 50%. Ibigaragaza ko uru rwego rubumbatiye kimwe cya kabiri cyibyo u Rwanda rwinjiza.

Mu guhanga imirimo serivisi na bwo iri mu nzego ziyoboye. Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora mu Rwanda bukorwa na NISR buherutse kugaragaza ko abafite akazi ari 4.888.921 bangana na 57% bavuye kuri 54,3% mu gihembwe cya gatatu cya 2024. Muri bo abangana na 44,9% babarizwa muri serivisi.

Gusa nta byera ngo de! Nubwo uru rwego rufatiye runini Abanyarwanda, uko imyaka igenda ishira ubona ko abarubarizwamo batereye agati mu ryinyo mu kwakirana yombi ababagana.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko imitangire ya serivisi na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 79,98% yari iriho muri 2023 igera kuri 75,79%. Mu 2022 itangwa rya serivisi inoze ryari kuri 77%.

RGS ya 12 yatangajwe ku wa 31 Ukwakira 2025 na yo yagaragaje ko itangwa rya serivisi inoze riri mu bitishimirwa n’Abanyarwanda. Igaragaza ko riri kuri 71,73%, ibigaragaza ko uko Abanyarwanda bishimira uburyo bahabwamo serivisi byagabanyutse cyane.

Ubona ko mu nkingi umunani zitabwaho buri gihe iya serivisi iza mu myanya ya nyuma mu byishimirwa n’abaturage. Nk’ubu muri RGS ya 12, serivisi zikurikirwa no kuzamura imibereho myiza y’abaturage 64,69%.

Serivisi mu by'ingenzi biteza imbere ubukungu bw'u Rwanda

Serivisi z’ubuhinzi n’ubworozi ziteye inkeke

Ku gipimo cyo gutanga serivisi mu bijyanye no guteza imbere imiyoborere biri kuri 88%.

Aha hibanzwe no ku bibimo bito bitandukanye birimo uburyo abaturage banyurwa na serivisi zitangwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze biri ku 77,60% mu gihe kunyurwa na serivisi zo mu butabera biri kuri 80,90%.

Mu nkingi y’imitangire ya serivisi hanarebwe ku gipimo kijyanye n’uko abantu bahabwa serivisi zijyanye no guteza imbere abarurage mu nzego zitandukanye gifite impuzandengo ya 70,98%.

Kuri iki gipimo harebwe no ku bipimo bito birimo ikijyanye na serivisi z’ubuzima aho abaturage bazishimira kuri 71,90%, serivisi zo mu burezi zishimirwa kuri 82%, iz’imibereho myiza ari (Social Welfare) zishimirwa ku kigero cya 69.60% na ho serivisi z’isuku n’isukura ziri kuri 60,40%.

Mu gipimo kijyanye no gutanga serivisi hagamijwe iterambere ry’ubukungu kiri kuri 68%.

Ni imibare yavuye ku bipimo bito byagaragaje uko abaturage bishimira serivisi birimo iby’izo mu buhinzi biri kuri 55,30%, ubworozi buri 59,20%, izo mu bikorwaremezo biri kuri 69,20%, iz’ubutaka, ibidukikije no kwimura abantu bikaba kuri 59,40% izijyanye n’abikorera muri iki gipimo cy’ubukungu zishimiwe ku rugero rungana na 74.80%.

Ku gipimo kijyanye na serivisi zitangwa mu nzego za leta iz’abikorera no muri sosiyete sivile abaturage bazishimiye kuri 77%. Ibipimo bito bijyanye na serivisi zitangwa n’inzego za leta ni 77,80%, iz’abikorera muri rusange zishimirwa ku kigero cya 80.66% naho iza sosiyete sivile zikaba 75,31%

Igipimo cya serivisi zitangwa mu bijyanye na ICT ni 66,90%. Ibipimo bito byagaragaje ko abaturage bishimira serivisi bahabwa na IREMBO ku kigero cya 87,40%, izijyanye n’ibibazo byo mu butabera bishyikirizwa inkingo bikorewe ku ikoranabuhanga biri kuri 79,00%.

Muri iki cyiciro cya ICT kandi serivisi zo kwishyurana hisunzwe Mobile Money na Airtel Money biri kuri 79,40%, iz’itumanaho hisunzwe radio zikishimirwa ku kigero cya 77,70%, mu gihe serivisi za leta zashyizwe ku ikoranabuhanga burundu zingana na 11,00%.

Serivisi z'ubuhinzi mu zitishimirwa n'Abanyarwanda

Serivisi inoze, umuco, Abanyarwanda batarumva

Umuyobozi w’Ishami rya RGB rishinzwe ubushakashatsi ku miyoborere no ku buryo bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo, Murindwa Anathole yavuze ko mu nkingi runaka baba bahuje inzego zose zikorera muri icyo cyiciro.

Niba mu bijyanye n’imitangire ya serivisi biri kuri 71%, Murindwa yavuze ko ubwo abo muri uru rwego bose batanga serivisi batanga itanoze.

Ati “Bivuze ko ntari gutanga serivisi zinyuze uzibashakaho. Ntabwo ari icyo igihugu gishaka. Impamvu ikubiye mu byiciro bitandukanye. Mu bigenderwaho hatangwa serivisi nziza, harimo nko kuyiha ukugana, ibikoresho n’ibikorwaremezo byifashishwa bihagije, aho gukorera hanoze, kumva neza serivisi utanga, ibyo byose biracyari ku gipimo cyo hasi.”

Kuri Murindwa yavuze ko haba kuri Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bose bakeneye kongera inyigisho kuko gutanga serivisi nziza ari umuco.

Yagaragaje ko gutanga serivisi nziza ari umuco ariko ko mu Rwanda utarinjira mu bantu mu buryo bukwiriye, akagaragaza ko abantu bakeneye guhindurirwa imyumvire bagasobanukirwa neza.

Ati “Turacyafite ikibazo gikomeye ku birebana n’umuco wo gutanga serivisi inoze utarakirwa kuri twese. Ni yo mpamvu mwabonye amanota akiri make urugendo rukaba rukiri rurerure.”

U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama. Rwiyemeje ko mu 2028 byibuze amafaranga rwinjiza avuye muri uru rwego azagera kuri miliyoni 224$ (miliyari 325 Frw) mu 2028, avuye kuri miliyoni 85$ mu 2024.

Ibi bizajyana no kongera umubare w’abasura u Rwanda kuko uko biyongera ari na ko bateza imbere ubukungu bw’igihugu binanyuze mu byo bo ubwabo baba bakoresheje.

Nk’ubu mu 2024 abanyamahanga basura u Rwanda bakoresheje arenga miliyoni 579,5$, ni ukuvuga arenga miliyari 839,9 Frw mu bintu bitandukanye bahashye byabafashije kubaho bari mu gihugu.

Bigaragaza ko baramutse bakiriwe neza imibare yakwikuba icyakora kwakirwa nabi na byo bishobora gutuma ibyitezwe bitagerwaho bikaba byanasubira inyuma.

Murindwa ati “Uko tumeze uyu munsi bigira ingaruka nziza cyangwa mbi ku banyamahanga badusura, ndavuga ubukerarugendo n’iterambere muri rusange. Iyi mitangire ya serivisi iri hasi igira ingaruka itari nziza ku badusura [...] mu rwego rutuma abinjira bashobora kugira isura itari nziza ku mitangire ya serivisi muri rusange. Aba umwe agatukisha bose.”

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo bitari bibi cyane kuko 71% atari amanota umuntu yasuzugura, ariko atari intego kuko igihugu cyihaye kugera ku 100%.

Murindwa ntarata icyizere na cyane ko u Rwanda rufite umusingi ukomeye w’imiyoborere myiza, ubuyobozi bwiza bukomeza gukangurira abantu gutanga serivisi nziza kuri bose “icyizere kirahari ko tuzagera ku 100%.”

Serivisi zitangwa na IREMBO zishimirwa n'abaturage ku kigero cya 87.40%

Special pages