00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo u Rwanda rukwiye gushyiramo imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu mboni za LAF

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Dr. Andrews Kananga, yatangake ko u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu kugabanya ubucucike bw’abafungiwe mu magereza.

Yabigarutseho ku wa 12 Ukuboza 2025, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kwizihiza uyu munsi byateguwe w’uyu muryango, byabereye mu Mujyi wa Kigali. Usanzwe wizihizwa ku wa 10 Ukuboza buri mwaka.

Dr. Andrews Kananga yavuze ko muri Mutarama 2026 u Rwanda ruzitabira isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic Review- UPR’, na LAF yahaye Loni raporo ku bushakashatsi yakoze ikagaragaza ibikwiye kongerwamo imbaraga mu gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, birimo no kugabanya ubucucike muri gereza.

Ati ‘‘Muri raporo twakoze nka LAF dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu bo muri sosiyete sivile twagiye tugaragaza ibintu bikwiriye kwitabwaho, turizera ko wenda nko mu isuzuma rya Loni bizagarukwaho no mu kindi cyiciro gikurikiyeho cyo gushyira muri gahunda uburenganzira bwa muntu, twagaragaje ko hakiri ubucucike mu magereza.’’

‘‘Nubwo imibare dufite ubu yagiye igaragaza ko bwagabanyutse […], mu mezi ashize uyu mwaka turangiza byagiye bigabanuka, ariko n’ubundi turacyakeneye ko amagereza yacu afungirwamo umubare ungana n’ubushobozi afite, kuko ubwo ni uburenganzira bukomeye cyane. Umuntu iyo akoze icyaha akaba ari umunyabyaha, ntabwo bisobanura ko yafungwa mu buryo butubahirije ibipimo bihari bigengwa n’amategeko mpuzamahanga cyangwa n’ayacu.’’

Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.

Perezida w’iyi Komisiyo, Umurungi Providence, yibukije ko nubwo iyi mibare ihagaze gutya, u Rwanda rukomeza gushyira imbaraga mu gushyiraho ibisubizo byose mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi akaba atari ibintu byahita bigerwaho umunsi umwe.

Ati ‘‘Uburenganzira bwa muntu ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, ni urugendo. Nta n’igihugu ku Isi cyavuga ngo ni 100% bageze iyo bajya. Dufite aho tuvuye, ariko aho tugeze harashimishije, ariko n’imbere haracyari inzira nanone ndende igomba guterwa.’’

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, Wibabara Charity, yibukije ko abantu bose bangana imbere y’amategeko kandi ko uburenganzira bw’umuntu ari ntavogerwa, ndetse ko ari yo mpamvu u Rwanda rushyiraho ingamba zitandukanye zirimo no kuvugurura amategeko, mu gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

LAF kandi igaragaza ko mu handi hakwiye gushyirwa imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ari mu guteza imbere imibereho y’umugore wo mu cyaro akagaragara mu nzego z’ibanze ndetse n’inzego nkuru, guhashya icuruzwa ry’abantu hakorwa ubukangurambaga bwo guhugura abiganjemo urubyiruko bashukirwa ku mbuga nkoranyambaga, gukomeza kubahiriza uburenganzira bw’umwana n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa LAF, Dr. Andrews Kananga, yavuze ko u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu kugabanya ubucucike muri gereza
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rukora ibishoboka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko ari uruhare rwa buri wese mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Special pages