Ni inyubako y’amagorofa arindwi aho yose yamaze kubakwa kuri ubu hakaba hari kugenda hakatwamo ibyumba bijyanye n’uburyo ibitaro bizaba biteye.
Ibitaro bigezweho mu Rwanda, byitezweho kuzagabanya umubare w’abajyaga gushaka inzobere zibavura mu mahanga kuko mu gihugu indwara bafite zananiranye.
Byitezwe ko nibimara kuzura, hazazanwa inzobere mu kuvura indwara zitandukanye zirimo n’iz’umutima ku buryo bizafasha kugabanya umubare w’abajya kwivuriza hanze y’igihugu, bikanagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu Rwanda, kuko bizaba biri ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu ku wa 1 Ukwakira 2023 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza. Bizaba bifite na Kaminuza, izafasha mu kwigisha inzobere mu buvuzi hagamijwe gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubuvuzi bugezweho.
Ni ibitaro bizaba bifite ibitanda by’abarwayi 300, bikagira abaganga b’inzobere bazaturuka mu bihugu bitandukanye, ishuri n’ikigo cy’ubushakashatsi bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi muri Afurika.
Imirimo yo kubaka inyubako y’ibitaro nirangira, biteganyijwe ko hazakurikiraho iyo kubaka inzu abaganga bazabamo mu gihe bazaba bari mu Rwanda ndetse n’inyubako za Kaminuza zizafasha kwigisha Abanyarwanda.
Bijyanye n’aho imirimo igeze biteganyijwe bizuzura mu 2026.
Ubwo hatangizwaga imirimo yo kubaka, Diyakoni Simon uhagarariye iri torero, yavuze ko ibi ari ibitaro bya kabiri ryubatse kandi ko kubaka mu Rwanda byaturutse ku miyoborere myiza bahasanze.
Ati “Uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde yaje ku bitaro byacu abona ibikoresho na serivisi dutanga, asaba abayobozi b’itorero ryacu niba igikorwaremezo nk’icyo twakizana mu Rwanda. Byaradutunguye kuko twabanje kugira ubwoba twumvise ko ari muri Afurika.”
“Ubwo twageraga muri iki gihugu bwa mbere, imitekerereze twari dufite yahise ihinduka. U Rwanda rurihariye, ni igihugu gitekanye, gifite isuku kandi imiyoborere ya Perezida Kagame ni umwihariko. Tumaze kubona ibi byose u Rwanda rufite, twasanze nta handi twashyira ibitaro atari aha.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bikunze kuvamo abarwayi benshi bajya kwivuza mu Buhinde ku ndwara ziba zarananiranye imbere mu gihugu.
Umukozi Uhagarariye ibikorwa byo kubaka Believers Hospital and Research Center’, Nshimiyimana Costica, yavuze ko bizaba ari ibitaro bikomeye bijyanye n’uko biri kubakwa, anagaragaza ko imirimo isigaye atari myinshi.
Ati “Navuga ko byibuze tugeze kuri 65% cyangwa 70% yo kurangiza inyubako y’ibitaro. Dushingira ku mirimo yose igomba gukorwa kugeza ibitaro birangiye cyangwa inyubako irangiye ugakuramo ibyo umaze gukora. Tubaze ibyo twakoze kugeza uyu munsi ni ho dushingira tubara ko tugeze kuri icyo kigero. Ibisigaye 30% ni byo bisigaye gukorwa.”
Ni ibitaro byubakishijwe ibikoresho birimo ibyuma n’amatafari akomeye, ku buryo ishobora kwihanganira umutingito ugaragara mu gace u Rwanda ruherereyemo ndetse "ni inyubako ikomeye kandi izaramba igihe kirekire.”
Nshimiyimana yagaragaje ko ibi bitaro bifite umwihariko wo kuba ibikoresho byinshi byakoreshejwe mu kubaka, ni ukuvuga umucanga, sima ya Cimerwa, amatafari ya Sunshine Rwanda Ltd na Rutare Bricks and Ceramics. Bivuze ko 90% byakuwe mu Rwanda.
Yagaragaje ko ari ibitaro bigezweho bizafasha Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu bijyanye n’ubuvuzi, ubushakashatsi no kwigisha.
Ibi bitaro byahaye akazi Abanyarwanda barenga 700 kuva imirimo yatangira.
Ati “Ni umushinga ufitiye inyungu abaturarwanda nk’abagenerwagikorwa.”
Biteganyijwe ko ibi bitaro nibimara kuzura bizaba bifite ibikoresho bitandukanye bigezweho kandi biri ku rwego mpuzamahanga.
Hazaba harimo ubuvuzi bw’indwara zinyuranye nk'umutima, Cath Lab izafasha mu buvuzi bw’indwara z’umutima, imashini za M-rays ebyiri, iza X-rays enye, Mammography yita ku buvuzi bw’indwara z’amabere, ibyumba byo kubagiramo ‘Operation Theatres’ birenga umunani bivuze ko abantu umunani bashobora kubagirwa rimwe n’ibindi.
Ni ibitaro kandi bizaba biri ku rwego rwo hejuru ku buryo bishobora kwakira abakuru b’ibihugu n’abashyitsi b’abanyacyubahiro batandukanye bashobora kugana u Rwanda mu gihe bakeneye ubuvuzi.
Abaganga b’inzobere bose bazaba baturuka mu bihugu byo mu mahanga birimo u Buhinde, Amerika n’ahandi mu gihe abaforomo n’abandi bakozi bazaba ari Abanyarwanda.
Iri torero kandi rivuga ko rishaka kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ku buryo abakoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu gihugu burimo na Mutuelle de Santé, bajya babigana ku bashaka kubyivurizamo.


























Amafoto: Kasiro Claude
Video: Bizimana Confiance





Ibitekerezo 0