00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mikorere ya Military Police, umutwe ushinzwe imyitwarire muri RDF

Igisirikare cy’u Rwanda kirimo ibyiciro binyuranye ariko byose bifite inshingano imwe yo gusigasira ubusugire bw’igihugu. Ibyo bikorwa n’Ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere, izirwanira mu mazi n’izindi. Uko cyubatswe, kirimo imitwe ifite imirimo yuzuzanya mu nyungu z’igihugu n’ituze ry’abagituye.

Umwe muri iyo mitwe ni uzwi nka Military Police. Abantu bakunda kubona abasirikare babarizwa muri uwo mutwe bambaye ingofero zitukura. Rimwe na rimwe mu gihe cy’ibirori, bababona bari ku karasisi, batwaye ibendera ry’igihugu, mu muhanda bagenzura umutekano n’ahandi.

Uyu mutwe washyizweho mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, aho witaga ahanini ku kurwanya ibikorwa byose byanyuranya n’umurongo wari waratanzwe na Maj Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Mu bitabo bitandukanye bigaruka ku mateka yo kubohora igihugu, hagaruka ku bikorwa binyuranye byakozwe mu guharanira ko ikinyabupfura n’inshingano RPA yari yarihaye zigerwaho nta nkomyi.

Izo nyandiko zitsa ku buryo imyitwarire y’abasirikare ba RPA yagenzurwaga, ku buryo hamwe na hamwe hari abasirikare babaga bateshutse ku nshingano, bagahanwa, ku buryo umwe yashoboraga kwamburwa amapeti, agasubira nko ku ipeti ryo hasi, bikazamusaba kongera gukora cyane kugira ngo azamuke mu ntera.

Uyu mutwe wagize uruhare rukomeye mu guharanira ko mu gihe cy’urugamba na nyuma yarwo abasirikare batigabiza imitungo ya rubanda cyangwa ngo bagaragare mu bindi bikorwa byari binyuranyije n’umurongo washyizweho.

Col Ignace Tuyisenge, ni Umuyobozi wa Brigade ya Military Police mu Gisirikare cy’u Rwanda. Asobanura ko uko imyaka yagiye ishira, uyu mutwe wagiye wagurirwa inshingano, ukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano w’igihugu ariko hitawe ku myitwarire y’abasirikare.

Ati “Dushyira imbaraga mu kurwanya imyitwarire mibi ishobora kuba yagaragara muri bamwe mu bagize RDF. Indi nshingano ni ukurinda ibikoresho n’abandi basirikare, gutanga umutekano mu bigo bya gisirikare.”

“Indi nshingano yihariye dufite ni ukurinda abayobozi bakuru ndetse n’abashyitsi b’ingabo baza gusura RDF bavuye mu bihugu byo hanze.”

Uyu mutwe ushinzwe kurwanya kandi amakosa ashobora gukorwa hifashishijwe ibinyabiziga bya gisirikare, aho umunsi ku wundi hari abasirikare baba bagenzura ko ibinyabiziga bya gisirikare byubahiriza amategeko yagenwe.

Col Tuyisenge ati “Undi mwihariko wa Military Police itandukaniraho n’indi mitwe ya gisirikare ni uko ni yo ishinzwe gufunga ababa bagaragayeho amakosa no kubahana ibasubiza mu murongo kugira ngo babashe gusubira mu nshingano barikosoye, bagiriwe inama ndetse no guhabwa ibihano byubaka umubiri kugira ngo umusirikare wakoze amakosa yumve ko atagomba kuyakomeza.”

Iteka rya Perezida Kagame ryo muri Kanama uyu mwaka rigena ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda risobanura Brigade ishinzwe imyitwarire mu gisirikare cy’u Rwanda nk’umutwe “wihariye w’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza no kubungabunga imyitwarire myiza y’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda.”

Ishinzwe imyitwarire mu gisirikare, kurinda Minisiteri y’Ingabo, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ibikorwa remezo bya gisirikare.

Imikoranire na Military Police n’abaturage basanzwe

Col Tuyisenge asobanura ko umuturage usanzwe akwiriye kubona Military Police mu “ishusho ya RDF” kuko irwanya umuntu uwo ariwe wese waba witwaje umwenda wa gisirikare kuba yahungabanya umuturage.

Ati “ Ni ho buri gihe umuturage aduhamagara akatubwira ati hari umuntu uvuga ko ari umusirikare cyangwa ni nawe turabizi, ariko hari amakosa ari kudukorera, arahungabanya umutekano.”

“Ni inshingano zacu kwihuta vuba, tukareba ko dutabaye uwo muturage ndetse no guhana ku buryo bw’intangarugero uyu musirikare waba witwaje inshingano ze ariko akanyuranya n’amabwiriza agenga RDF.

Cpl Aline Wibabara ni umwe mu babarizwa muri Military Police ushinzwe ahanini kugenzura umutekano wo mu muhanda. Avuga ko uyu mwuga umuteye ishema, nta mbogamizi ahura nazo kuko ibyo akora ari kimwe n’ibyo basaza be bakora.

Ati “Nta na kimwe njya mbona nk’imbogamizi. Ubutumwa naha abasivile n’abandi bari mu Ngabo z’u Rwanda, ni ugukunda umurimo.”

Yavuze ko akiri muto yakundaga gutwara moto, inzozi ze aza kuzikabya ageze muri RDF, aho ubu atwara moto agenzura umutekano wo mu muhanda.

Yasabye abakiri bato gukabiriza inzozi zabo muri RDF, ati “Buri kintu cyose ukunda aho uriho nagushishikariza gutinyuka kuko urashoboye ukaza muri RDF wagisangamo.”

Uyu mutwe ni umwe mu ifite inshingano zihariye mu gisirikare cy'u Rwanda kuko ni wo ugenzura imyitwarire y'abasirikare
Ni abasore n'inkumi bahora biteguye guharanira ko umutekano w'igihugu udahungabana
Baba barahawe imyitozo ikomeye ibabashisha kuzuza inshingano zabo
Abagize uyu mutwe barangwa n'akamenyetso gatukura ku myenda yabo kanditseho "MP"
Mu birori bitandukanye, abagize Military Police ni bo barwara ibirango by'igihugu
Ababarizwa muri uyu mutwe baba barahawe imyitozo ikarishye ibafasha kuzuza inshingano
Military Police ni yo ishinzwe kugenzura imyitwarire y'imodoka za gisirikare mu muhanda, ni nayo ishinzwe guherekeza abayobozi b'Ingabo
Military Police y'u Rwanda ikomeje kugirana ubufatanye n'Igisirikare cyo mu bindi bihugu mu kubaka ubunyamwuga

Special pages